Imyuzure yaturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa muri Vietnam, imaze guhitana nibura abantu 41, mu gihe hari abandi icyenda bagishakishwa, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu.
Usibye kuba iyi myuzure yibasiye cyane iki gihugu yarahitanye ubuzima bw’abaturage, yanasenye inzu zirenga 52,000 ndetse ingo n’ibigo by’ubucuruzi birenga ibihumbi 500 byabuze umuriro w’amashanyarazi.
Ibice byashegeshwe cyane birimo Hoi An, Nha Trang, n’agace gakomeye mu buhinzi bw’ikawa mu misozi miremire aho abahinzi bari baherutse kwibasirwa n’imiyaga y’ingufu nyinshi.
Mu ntara ya Dak Lak, itanga umusaruro munini w’ikawa ku gihugu, inzu ibihumbi n’ibihumbi zatwawe n’amazi, nk’uko byatangajwe na Tuoi Tre.
Vietnam iri mu bihugu biza ku isonga ku isi mu kohereza hanze ikawa ya ‘robusta’, kuko ikoreshwa cyane nk’ikawa y’ifu n’ikinini gikunze kunyobwa ku isi.
Ibi byago bibaye nyuma y’uko icyi gihugu gishegeshwe n’imiyaga ikaze ibiri Kalmaegi na Bualoi yahitanye abantu kandi yangiza ibikorwa remezo mu mezi make ashize.
Guverinoma ivuga ko ibyago karemano byatwaye igihugu amafaranga angana na miliyari 2 z’amadorari kuva muri Mutarama kugera mu Ukwakira uyu mwaka.
Abayobozi bavuga ko imvura ikomeye n’ikirere kibi bizakomeza kugeza ku Cyumweru.
Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abaturage bahungiye hejuru y’amabati y’inzu zabo, abandi bahagaze mu mazi yarenze ibibero, mu gihe amashusho yo mu ntara ya Lam Dong yerekana ikiraro cyacitse cyigatembanwa n’umuvumba w’amazi.
Mu mujyi wa Nha Trang, umucuruzi Bui Quoc Vinh yabwiye AFP ko amazu ye azengurutswe n’amazi arenga metero imwe.
Yagize ati: “Nta cyo nshobora gukora ubu. Intebe n’ibikoresho byanjye byarangiritse, kandi ntaburyo bwo kubikiza mfite. Imvura ntiragabanyuka, ntibishoboka ko aya mazi aza kugabanuka vuba.”
Ibi byago bikurirana muri Nyakanga na Kanama byaranzwe n’imiyaga ikaze. Kalmaegi yishe abantu batanu mu burengerazuba bwa Vietnam mbere yo kwigabiza intara ya Dak Lak, mu gihe Bualoi yahitanye abantu muri Nzeri nyuma yo kugera ku butaka ifite umuvuduko wa kilometer 117 km ku isaha.
