Mushikiwabo avuga ko abagore bakwiye kwinjizwa mu ikoranabuhanga rishya rya AI

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa ku Isi (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimangiye ko hakenewe gahunda ifatika igamije guhugura no kwinjiza abakobwa n’abagore mu ikoranabuhanga rishya, cyane cyane ry’ubwenge buhangano, AI.

Ibyo yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hasozwaga Inama ya 46 y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize uyu muryango, i Kigali ku wa 20 Ugushyingo.

Mushikiwabo yavuze ko hateguwe uburyo bugamije kongerera imbaraga gahunda zisanzweho z’uburezi bw’abagore, ishyira imbere cyane ubumenyi mu by’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano.

Yagize ati: “Ejo, nasabye abaminisitiri kudufasha muri OIF, mu Biro by’Umuryango, gutegura gahunda igenewe abagore mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhugura abagore.” Ibi yabivuze asobanura ko OIF Ufata uburezi bw’abakobwa nk’imwe mu ntego zayo z’ingenzi.

Mushikiwabo yasobanuye ko iyi gahunda izubakira ku mahugurwa asanzwe ayoborwa n’Ishuri rya OIF ry’Uburezi riri muri Senegal, ku bufatanye na kaminuza ya La Francophonie iri mu Misiri.

Ati: “Biragaragara ko uyu munsi tudashobora gukora tutifashishije ikoranabuhanga. Ntidushobora gukora tutifashishije ubwenge buhangano. Bityo rero, mu mahugurwa asanzwe ahari ku bakobwa abera mu Ishuri ryacu ry’Uburezi riri muri Senegal, ku bufatanye na Kaminuza ya La Francophonie muri Misiri, dushaka gutegura gahunda yihariye yo guhugura abakobwa n’abagore mu bijyanye n’ikoranabuhanga rishya n’ubwenge buhangano.”

Uretse guteza imbere ubumenyi, Mushikiwabo yanagarutse ku kamaro ko gukemura ivangura rishingiye ku gitsina rikigaragara muri uru rwego rw’ikoranabuhanga rya AI.

“Kimwe mu bintu by’ingenzi cyane kuri njye ni ukureba ko ubwenge buhangano butakomeza gutwara ivangura dufite ku bagore mu muryango w’abatuye isi.”

Yakomeje agira ati: “Bityo rero, nizeye ko dukoresheje ubwenge buhangano n’ikoranabuhanga, tuzashobora gukora cyangwa gukoresha porogaramu zisanzwe zihari zishobora kudufasha gukuraho ivangura rishingiye ku bagore mu muryango a, cyane cyane mu isi ya Francophonie. Iyo niyo ntego nyamukuru.”

Mu muhango wo gutangiza iyi nama ku ya 19 Ugushyingo, umuhanga mu mibare w’umufaransa akaba n’umushakashatsi w’imyitwarire ya AI, Anna Choury na we yavuze ku kibazo cy’ivangura kubogama muri uru rwego ndetse n’inshingano zabari muri iy’isi y’ikoranabuhanga.

Choury washinze sosiyete ya AI afite imyaka 27, yasobanuye inzitizi yahuriye nazo muri uru rwego rwiganjemo abagabo.

Ati: “Nta bagore bangeze bange bari hafi yanjye. Nasanze ndi ngenyine muri iy’isi. Mugomba kumenya ko bigoye kuba umugore uri mu mwanya w’ubuyobozi, no mu isi nshya nk’iy’ikoranabuhanga.”

Abitabiriye Inama ya 46 y’Abaminisitri bo mu bihugu bigize OIF, yabere i Kigali ku wa 19 na 20 Ugushyingo 2025