Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Karidinali Antoni Kambanda yagaragaje ko atemeranya n’abashyigikiye ko abana b’imyaka 15 bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro kuko byaba ari ukubaha urwuho rwo kwishora mu busambanyi.
Ibi karidinali kambanda yabivugiye mu Ihuriro na Yubile by’umuryango byabereye muri Diyosezi ya Nyundo mu ntara y’Iburengerazuba guhera ku wa 7 kugeza ku 9 Kanama 2025.
Karidinali yasobanuye ko kwemerera abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro bimuha urwaho rwo kwishora mu busambanyi, kandi ko ibyo bizatuma atakaza inshingano zo kurera mu gihe yazaba ari umubyeyi.
Yagize ati: “Kuboneza urubyaro babyeyi, barezi, ni uguha urwaho ubusambanyi. Mutekereze wa mwana watangiye kuboneza urubyaro ku myaka 15, akagera ku gushaka amaze gukuramo inda nka zingahe? Uwo azaba umubyeyi koko? Azagira urugo, atekane nk’uko bikwiye nka wamwana warezwe neza, agakura yiyubaha, yubaha ubuzima?

Karidinali Kambanda avuga ko kwemerere abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro ari ukubaha urwuho rwo gukora ubusambayi
Yakomeje asobanuro ko umuryango ari cyo gicumbi cy’ubuzima no kuburengera, kandi ko kubyara umwana gusa bidahagije, ahubwo ko aba akwiye no kwitabwaho.
Yashimangiye uburyo muri iki gihe ababyeyi bagenda bateshuka ku nshingano zo kwakirana urugwiro abana babyaye. Avuga ko ubuzima bw’umuntu ari impano ikomeye y’Imana, bityo abasaba ko bugomba kurengerwa kuva agisamwa kugeza igihe Imana imuhamagariye.
Ati “Birababaje cyane guhitana ubuzima bw’umuziranenge cyane ko, nta buryo aba afite bwo kwirwanaho”. Yongeyeho ko, ntamuntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kuvutsa undi ubuzima kabone niyo yaba yaramwibyariye cyangwa amutwite.
Yasobanuye ko itegeko ryo kudasambana mu mategeko y’imana, rirengera ubuzima, avuga ko iyo umuntu arirenzeho aba yototera ubuzima. Ati “Niho hava igishuko cyo gukuramo inda cyangwa cyo gukoresha imiti nayo yototera uburyo umuremyi yashyizeho bwo gutanga ubuzima”.
Karidinali Kambanda yasabye ababyeyi kwigisha abana babo uburyo bwa kamere bwo kwifata kuko ngo aribwo Imana isaba abantu kandi ntibugire ningaruka.
Bamwe mu babyeyi b’abakristu bitabirirye iri huriro ry’ingo, bunze mu rya Karidinali, bagaragariza ICK News ko koko serivisi zo kuboneza urubyaro ku bangavu zibaha urwaho rwo gukora ubusambanyi ntacyo bikanga.
Uwitwa Jean de Dieu Ngiruwonsanga wo muri Diyosezi ya Nyundo agira ati “Abana baboneza urubyaro bakora umusambanyi uko babishaka kubera ko baba bazi ko badatwita.
Icyakora ngo “ntibatekereza ko bishobora kuzabagiraho ingaruka mu gihe bifuje kubyara bakaba babura urubyaro bitewe n’iyo miti yabangije.”
Cyprien Ntabiheba ati “Hari abana bazaboneza urubyaro, bitume bibera indaya kubera ubusambanyi, maze bizatume batazatekereza gushinga ingo ngo babyare nk’abandi.”

Cyprien Ntabiheba, Umubyeyi w’umukristu
Naho Philomene Ayingeneye we avuga ko isomo yakuye muri iki kiganiro cya Kardinali ari ukwita ku bana babo bakababwira ibibi by’ubusambanyi ndetse n’ingaruko bashobora guhura nazo binyuze mu kwaka serivisi zo kuboneza urubyaro.
Yongeraho ko azakangurira ababyeyi bagenzi be batitabiriye iri huriro bumva ko ntacyo bitwaye ko abana babo baboneza urubyaro, abakangurire kubigisha kwirinda ingeso z’ubusambanyi.

Philomene Ayingeneye, Umubyeyi w’umukristu
Ku wa 4 Kanama 2025, nibwo umutwe w’abadepite mu Nteko ishingamategeko, watoye itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi nyuma y’impaka ku kwemerera abana b’imyaka 15 kuboneza urubyaro zatangiye mu 2022. Iryo tegeko ririmo ingingo yerekeye ku kuroroka hifashishijwe ikoranabuhanga no kwemerera abana b’imyaka 15 kwifatira ibyemezo kuri serivisi z’ubuvuzi zirimo no kuboneza urubyaro.
Icyakora ngo Minisiteri y’Ubuzima izashyiraho amabwiriza agenga uburyo abana b’imyaka 15 bazajya bahabwa izi serivisi z’ubuvuzi zirimo no kuboneza urubyaro nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Dr. Yvan Butera yabibwiye Inteko Ishingamategeko. Ati: “Ntabwo bivuze ko serivisi washaka yose uzayibona kubera ko twashyizeho iri tegeko.
