Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije Yubile y’impurirane ku rwego rw’umuryango

Antoine Karidinali Kambanda ari kumwe n’Abepiskopi, abasaseridoti, abihayimana n’imbaga y’abakristu baturutse muri Diyosezi zose zo mu gihugu, bateraniye muri Diyosezi ya Nyundo ku wa 9 Kanama mu birori byo Kwizihiza Yubile y’impurirane ku rwego rw’umuryango.

Iyi Yubile ifite insanganyamatsiko igira iti “Urugo nirurangamire Kristu, We soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”, yanitabiriwe na Musenyeri Willy Ngumbi Ngengele, umwepiskopi wa Diyosezi ya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kimwe n’abakristu bo muri iki gihugu n’abandi baturutse mu gihugu cy’u Burundi.

Uretse abo kandi, bamwe mu bayobozi mu nzego bwite za leta, barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere  ry’umuryango, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, n’abahagarariye inzego z’umutekano bari mu bifatanyije na Kiliziya muri ibyo birori byanasoje Ihuriro ry’ingo ryahabeye kuva wa 7 Kanama 2025.

Mu butumwa bwatanzwe na Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na perezida w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda, yagaragaje ko kwizihiza Yubile y’Umuryango ari ugushimira Imana yatanze umukiza akavukira mu muryango mu myaka 2025 ishize.

Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na perezida w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

Ati: “Yubile y’umuryango ku buryo bw’umwihariko ni umwanya ukomeye wo gushimira Imana uko yakunze umuryango kandi ikawutonesha.”

Yakomje avuga ko umuryango uhishurira abantu ubumwe bukomeye bw’urukundo rw’Imana kandi ashimangira ko ari bwo bumwe bukomeye bw’urukundo rw’Imana bubaho mu bantu. Ati “Nta bumwe bw’urukundo buruta ubw’umuryango”.

Yongeyeho ati “Natwe rero mu Rwanda, akaba ari amahire ko muri iyi myaka 125, iyi nkuru nziza itugezeho, igatagatifuza ingo zacu, twaje kuyishimira ingabire nyinshi yaduhaye mu muri iyi myaka myinshi ivanjiri igeze mu Rwanda binyuze mu muryango”.

Karidinali yavuze kandi ko Yubile ari n’igihe cyo kureba aho abakristu bageze no guteganyiriza ejo hazaza, cyane ko muri iki gihe hari ikibazo cyo gutera Imana umugongo, ibituma ingo zisenyuka.

Yasabye abubatse kugira ingo zabo nk’iza kiliziya kugira ngo banoze iyogezabumwa,  bibanda cyane  ku gutoza abato kugira  ukwemera kutajegajega.

Muri ibi birori, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yashimiye abitabiriye Ihuriro na Yubile by’umuryango, anagaragaza ko ibiganiro ndetse n’ubuhamya byahatangiwe byari bifite ireme ryo gufasha mu kubaka imiryango myiza.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée, yashimye uruhare rwa Kiliziya mu buzima bw’igihugu n’iterambere ry’umuryango.

Yagize ati “Turashimira Kiliziya ibikorwa ikora mu kubaka umuryango binyuze mu nzego za komisiyo z’umuryango. Ibyiza twagezeho ni urugero rugaragaza ko iyo abantu bashyize hamwe ntakibananira”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée

Icyakora, yavuze ko nubwo hari byinshi byakozwe byo kwishimirwa, umuryango nyarwanda ugifite ibibazo bikiwubangamiye. Yashimangiye ko gukemura ibyo bibazo bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, ariko yibutsa abagize umuryango ko aribo bibanze mu kubicyemura.

Yongeyeho ati “Twizeye ko ibiganiro mwaherewe aha mubikuyemo ubumenyi bugiye kubafasha kubera abandi urumuri. Mugende mube abakristu n’abaturage beza babera abandi urugero”.

Minisitiri Uwimana yibukije abubatse ingo ko umuryango ushoboye kandi utekanye ari umuryango ubayeho mu buzima bwiza, abawugize bafite ubushobozi bwo gukumira ibishobora byose kuwusenya, abasaba kubiharanira.

Yubile y’umuryango yizihijwe mu rwego rwo guhimbaza Yubile y’impurirane yo kuzirikana imyaka 2025 ishize Jambo yigize umuntu ndetse n’imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda.