Igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, cyagombaga kuzabera mu Karere ka Rusizi, bikarangira cyimuriwe i Muhanga, cyasigiye ibyishimo bisendereye abaturage bo muri aka Karere.
Ibi birori byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki 9 Kanama 2025 muri sitade ya Muhanga, kitabirwa n’ibihumbi by’abaturge bo muri aka karere n’abandi baturutse mu mujyi wa Kigali no mu tundi turere duturanye na Muhanga.
Abahanzi bari kuzenguruka igihugu banaririmbiye Abanyamuhanga, barimo Juno Kizigenza, Bull Dogg, Riderman, Ariel Wayz, Nel Ngabo, Kivumbi King na King James.
Dore uko buri muhanzi yitwaye ku rubyiniro
Umuhanzi Nel Ngabo wabimburiye abandi ku rubyiniro, yatanze ibyishimo ku bihumbi by’abitabiriye iki gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2025.

Nubwo yaririmbye hakonje. Uyu muhanzi yanyuze abakunzi be mu ndirimbo zirimo ‘Nywe’, ‘Muzadukumbura’, ‘Keza’, ‘Imyaka 3’ remix, ‘Solo’, ‘Zoli’ na ‘Molomita’ abafasha kwirukana imbeho..
Umuraperi Kivumbi King wakoreye mu ngata Nel Ngabo, mu minota 30 yamaze ku rubyiniro, na we yanyuze ibihumbi by’abitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, muri sitade ya Muhanga.

Kivumbi King yaririmbye indirimbo izirimo ‘Pull up’, ‘Yarampaye’, ‘Namumena amaso’, ‘Maso y’inyana’, ‘Ola’, ‘Wait’, ‘Hanze’ na ‘Kikankane’.
Waboanaga ko Abanyamuhanga bamwishimiye kandi baririmbana nawe ijambo ku rindi.
Ubwo umuhanzi Juno Kizigenza yageraga ku rubyiniro ibintu byahinduye isura bamwishimira mu buryo budasanzwe, Juno nawe wabonaga ko afite akanyamuneza ku maso , yasusurukije abakunzi be yifashishije indirimbo zirimo ‘Nazubaye’, ‘Urakunda’, ‘Birenze’, ‘Shenge’, ‘Yaraje’, ‘Kurura’, ‘Aye’ na ‘Nightmare’.
Kuva ku ndirimbo yahereyeho kugeza ku yo yasorejeho, abakunzi b’umuziki bari bizihiwe bafatanya na we kuririmba ndetse bakanyuzamo bakabyina.

Umuhanzikazi Ariel Wayz wari ukumbuwe i Muhanga yashimije abitabiriye iki gitaramo byumwiahariko ageze ku ageze ku ndirimbo ‘Away’ ari na yo yasorejeho, yahamagaye umusore n’inkumi ku rubyiniro bari mu bafana, bamufasha kuyibyina mu buryo bwanyuze ibihumbi by’abitabiriye iki gitaramo.

Izindi ndirimbo yaririmbye zirimo zirimo ‘La vida Loca’, ‘Nasara’, ‘Shayo’, ‘Good Luck’, ‘You should know’, ‘Demo’, ‘Away’ na ‘Katira’.
Nyma ya Wayz hari hatahiwe , Umuraperi Bull Dog , ubwo uyu muhanzi hari ku rubyiniro, icyumvirizo mu bafana cyvugaga ko ariwe witwaye neza kurusha abandi.
Ibi yabikoze yifashishije indirimbo zirimo Nk’umusaza’, ‘Mpe Enkoni’, ‘Bwe bwe bwe’ na ‘Kaza roho’.
Bull Dogg ubwo yari ageze ku ndirimbo “Puta” yabwiye ibihumbi by’abateraniye muri Stade ya Muhanga ko agiye kwakira umuvandimwe we Juno Kizigenza.
Ab’i Muhanga bahise bajya mu bicu bafatanya kuririmba no kubyina iyi ndirimbo.

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman. Umugabo ubona ko ingano ye idakunze guhinduka cyane yaririmbiye Abanyamuhanga indirimbo zirimo ‘Urusaku rw’amasasu’, ‘Holo’, ‘Abanyabirori’ na ‘Ikinyarwanda’ zasusurukije benshi.
Icyatangaje abantu ni uko yanyuzagamo akanabwiriza ubutumwa bwiza busaba abantu kwegerana n’Imana.

Hari nkaho yagize ati “Halleluya” abafana nabo bamwikiriza batazuyaje.
Ruhumuriza James, uzwi nka King James akaba amaze imyaka irenga 15 akora umuziki, ni we wasoje ku rubyiniro muri iki gitaramo, yaririmbye indirimbo zirimo ‘umuriro watse’, ‘Agatima’ na ‘Akayobe’ n’izindi maze abantu barabyina ivumbi riratumuka.

Nyuma y’ibi bitaramo byayobowe n’abashyushyarugamba Mc Bianca baby na Buryohe, Abahanzi n’Abanyamuhanga muri rusange bavuze ko byagenze neza ndetse ko bikwiye kuzagaruka.

Duhereye ku bahanzi, King James, yabwiye ICK News ko nubwo iki gitaramo cyatunguranye ariko cyagenze neza.
Yagize ati” Perfomace y’I Muhanga yaratunguranye haba ku bahanzi no ku baturage ba hano muri rusange, ariko kubw’amahirwe igenze neza, njyewe ndishimye cyane.
Yakomeje avuga ko iyo biba byateguwe kare hari kuza abantu bensh cyane.
Juno Kizigenza kuza I Muhanga byamuhiriye kuko ni ubwa mbere ahakoreye.
Ati” Abanyamuhanga ndabashimira ibyiza biri imbere”
Ariel Wayz, wize umuziki mu karere ka Muhanga, yavuze ko kugaruka kuharirimbira byari “Show ya show ya show”.
Ku ruhande rw’abaturage nabo bishimiye bikomeye kubona iki gitaramo, basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga gukora ibishoboka byose ntibazongere kubura ku rutonde rw’aho byabereye.
Uwitwa Irakoze Ntakwasa Ruth umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga akaba aniga mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi yagize ati’ Abahanzi baduhaye ibirenze ibyo twari twiteze, urabona hari abantu b’ingeri zose, ubwo rero ibi bitaramo bigiye bihoraho byafasha abantu benshi”.
Undi witwa Nicole Munezero yunze mu rya Ntakwasa ahamya ko umuhazi wamunyuze ari Kivumbi King.
Ati” Njyewe niwe muhanzi nkunda, ikintu nakwibwirira, ubuyobozi bw’akarere kacu ka Muhanga ni uko tubakunda ariko rwose bajye batuzanira abahanzi.
Biteganijwe ko ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika bimaze hafi ukwezi bizenguruka mu turere tw’igihugu dutandukanye twa Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma na Huye, Muhanga bizasoreza I Rubavu , tariki ya 16 Kanama.


