Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’Ikirenga w’ikipe y’Ingabo z’igihugu cy’u Rwanda ( APR FC) ,Gen Mubarakh Muganga yagaragaje ko ikipe ya APR FC idatewe ubwoba no gutombora ikipe ya Pryamid FC mu mikino ya CAF Champion League.

Yabitangaje Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 09 Kanama 2025 ,nyuma y’uko ikipe ya APR FC itomboye Pryamid FC mu ijonjora rya mbere ry’ibanze mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, mu muhango wabereye muri Tanzania ahari kubera irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere muri za shampiyona z’iwabo [CHAN 2024].
Pryamids FC ntabwo ari ubwa mbere igiye guhura na APR FC, kuko mu inshuro ebyiri (2023 na 2024) ziheruka ikipe y’ingabo z’igihugu yatomboye iyi kipe yo mu Misiri ndetse irayisezerera.

Nyuma ya tombola, abasesenguzi benshi ndetse n’abakunzi ba APR FC bagaragaraje ko bafite impungenge zo guhura n’iyi kipe iri mu zikomeye ku mugabane wa Afurika icyakora, Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda , Gen Mubarakh Muganga abinyujije mu butumwa bugufi yandikiye abanyamakuru ba Radio BB Kigali FM yavuzeko Pryamids ari kipe nziza gusa biteguye kuzayikuramo.
Yagize ati “Munyemerere mbabwire ko tudatomboye neza ariko nanone tudatomboye nabi. Ndagira ngo mbabwire ko Pryamids FC ikipe yacu izayikuramo. Abakunzi ba APR FC ntibibace intege”.
Pryamids FC ibitse iki gikombe cy’umwaka ushize cya CAF Champions League, mu inshuro enye (4) yahuye na APR FC yayitsinze ibitego 11 naho APR FC itsinda 4. Muri iyi myaka kandi ibiri niyo yasezereraga APR FC mu mikino Nyafurika.
Rayon Sports yatomboye Singida Black Stars
Ikipe ya Rayon sports izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzaniya, yitwaye neza muri shampiyona yo muri iki gihugu (NBC) nyuma yo kuba iya 4 mu makipe 16.

Singida Black Stars n’ikipe itoroshye mu myaka isaga 10 imaze ishinzwe, aho ubu iri gutozwa na Gamondi uherutse gutoza Young Africans ndetse wavuzwe cyane mu ikipe ya APR FC muri iyi mpeshyi.
Aya makipe ahagarariye u Rwanda, ni yo azabanza kwakira imikino ibanza iteganyijwe gukinwa hagati ya tariki 26 na 28 Nzeri 2025.
Aya makipe yo mu Rwanda agiye gukina iyi mikino Nyafurika mu gihe urutonde rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika rugaragaje ko mu makipe 75 akomeye kuri uyu mugabane ntayo mu Rwanda irimo kuberako nta manota ahagije afite mu myaka 5 ishize.
Kuza muri aya makipe bisaba ko byibuze, aya makipe arenga ibyiciro byibanze akaboneka mu mikino byibuze y’amastinda yo muri CAF Champion League ndetse na Confederation kugirango agirirwe ikizere na CAF .
Umwanditsi: Uwimana Damien Hodari
