Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025, Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Leo wa XIV yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Matteo Bruni, Umuvugizi wa Leta ya Vatikani, yavuze ko Papa Leo wa XIV yasabye Leta y’u Burusiya gukora igikorwa cyerekana ubushake bwo kugarura amahoro, ashimangira ko ibiganiro ari ingenzi mu kubaka icyizere hagati y’impande zifitanye amakimbirane no gushaka ibisubizo birambye.
Bruni yakomeje avuga ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika yanagarutse ku kibazo cy’ubutabazi bw’ibanze kigikomeye muri Ukraine, asaba ubufasha mu koroshya itangwa ry’inkunga z’ubutabazi mu bice byibasiwe cyane n’intambara.
Abakuru b’ibihugu byombi banaganiriye ku rugendo rwa Kardinali Matteo Maria Zuppi, ruri mu rwego rwo gufasha mu guhanahana imfungwa hagati y’impande zihanganye.
Bruni yongeyeho ko “Papa Leo yanavuze kuri Patriyaki Kirill, Umuyobozi mukuru wa Kiliziya ya Ortodokisi y’u Burusiya, amushimira ubutumwa bw’ishimwe yamugeneye ubwo yatangiraga ubuyobozi bwe bwa gishumba, anagaragaza ko indangagaciro za Gikristu zifatanyije zishobora kuba urumuri rutanga icyizere cyo gusigasira amahoro, kurengera ubuzima no kurwanya akarengane kagamije kubangamira ukwemera kwa muntu.”
Ku ruhande rw’u Burusiya, Ibiro bya Leta, Kremlin byashimye ubushake bwa Papa Leo mu gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo by’ubutabazi, cyane cyane uruhare rwa Vatikani mu gushaka ibisubizo bidafite aho bihuriye na politiki.
Ibi byatangajwe nyuma y’iyo nama nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Reuters.
Itangazo rya Kremlin ryongeraho ko Perezida Putin yabwiye Papa Leo ko ubutegetsi bwa Kyiv bukomeje gushaka gukongeza intambara, ndetse bukaba bushinjwa ibikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo by’abasivili ku butaka bw’u Burusiya.
Iki kiganiro hagati ya Papa Leo wa XIV na Perezida Putin kibaye nyuma y’ibyumweru bitatu gusa Papa avuganye bwa mbere na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ku itariki ya 12 Gicurasi. Icyo gihe, Bruni yemeje ko bombi bavuganye nyuma y’uko Papa agaragaje impungenge ku kibazo cya Ukraine mu butumwa bwe bwo ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi.
Icyo gihe Papa Leo yagize ati “Mfite mu mutima wanjye imibabaro y’abaturage ba Ukraine nkunda.”
“Hakwiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo habe amahoro nyayo kandi arambye.”
Nyuma y’icyo kiganiro, Perezida Zelenskyy yasangije ifoto kuri konti ye ya X agaragaza ko yavuganye na Papa. Yashimiye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku bufasha yahaye igihugu cye, anavuga ko baganiriye by’umwihariko ku kibazo cy’abana ibihumbi byitwa ko bashimuswe n’u Burusiya.
Zelenskyy ati “Ukraine yizeye ubufasha bwa Vatikani mu kugarura abo bana mu miryango yabo.”
Yongeye gushimangira ko igihugu cye cyiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo intambara irangire burundu binyuze mu masezerano y’agahenge adafite imbogamizi.
Yanatangaje ko yatumiye Papa Leo wa XIV mu ruzinduko rwa gishumba i Kyiv.
Mu butumwa bwa nyuma bwa Pasika, Papa Fransisiko wahoze ayobora Kiliziya Gatolika, bukaba bwaratanzwe umunsi umwe mbere y’urupfu rwe, yasabiye Ukraine amahoro agira ati:
“Kristu wazutse aheshe Ukraine yashegeshwe n’intambara impano ya Pasika y’amahoro, kandi ahamagarire impande zose gukora ibishoboka byose kugira ngo bigerweho mu nzira y’ubutabera n’amahoro arambye.”
Ibigo by’ubushakashatsi nka Center for Strategic and International Studies bivuga ko kuva intambaraga hagati ya Ukraine n’u Burusiya yatangira, nibura abasirikari barenga miliyoni bamaze kuyigwamo mu gihe abaturage barenga ibihumbi 40,000 bayikomerekeymo, abandi barenga miliyoni 3.7 bakaba baravuye mu byabo. Bivugwa ko abaturage barenga miliyoni 6.9 bamaze guhunga Ukraine mu gihe abarenga miliyoni 12.7 bakeneye ubutabazi bw’ibanze.
