Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabayaza, Akagari ka Buramba, Umurenge wa Kabacuzi ho muri Muhanga, barasaba ubuyobozi kububakira ikigega cy’amazi mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi akunze kubura muri ako kagari.
Aba baturage bavuga ko hashize igihe kirekire bishatsemo ubushobozi bwo kwiyegereza amazi ariko ngo bakaba basigaranye ikibazo cyo kubaka ikigega cyazajya cyifashishwa mu gukusanya amazi biyegereje.
Aho bakusanyije asaga miriyoni 4.5 mu gihe cy’imyaka 3 bakabasha kwikururira amazi ariko bavuga ko adahagije.
Habyarimana Pascal Umuyobozi w’Umudugu wa Kabayaza avuga ko bari bafite ikibazo cy’amazi meza no kuvoma kure bakiyambaza abafatanya bikorwa ngo babegereze amazi bikanga hanyuma batekereza kwishakamo ibisubizo bo ubwabo bakayikururira.
Habyarimana avuga ko bakusanyije miliyoni enye n’igice, mu gihe cy’imyaka 3 gusa ko adahagije ngo bubake n’ikigega.
yagize ati « Twasabye ubufasha mu mushinga FHI batubwira ko ntabushobozi buhari nuko dufata umwanzuro wo kwishakamo igisubizo. Ubu tumaze kubaka amavomero abiri mu mudugudu, ndetse n’ingo 20 zimaze kugerwaho n’amazi meza, byose ni ubushobozi bw’abaturage. »
Habyarimana avuga ko ari igikorwa cyatwaye miliyoni 4,647,000 Frw.
Icyakora avuga ko ikibazo gisigaye ari icy’amazi bya hato na hato ari naho bahera basaba ubuyobozi kubafasha kubona ikigega cy’amazi gishobora kubika amazi bazajya bakoresha mu gihe amazi yabuze.
Habyarimana ati « Bitewe n’uko umuyoboro dufatiraho ufatirwaho n’ikigo cy’amashuri, ivuriro ndetse na santere y’ubucuruzi ya Musasa, ibi tuma akenshi tubura amazi ari nayo mpamvu twasabye ubuyobozi ko bwadufasha kubona ikigega cyajya kitwunganira mu gihe amzi yabuze. »
Ni ikibazo bamenyesheje ubuyobozi bw’umurenge gusa ngo nta kirakorwa kugeza ubu.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yasabye aba baturage kuba bihanganye mu gihe batarahabwa icyo basaba.
Ati « Buri mwaka duteganya ubushobozi bwo kongera, gusana cyangwa gusimbuza ibikorwaremezo by’ amazi aho bitaragera n’aho byangiritse. Icyakora byose ntibyakemukira rimwe, bikorwa hashingiwe k’ ubushobozi buhari ibindi bikajya mu igenamigambi ry’ ibihe bikurikiraho. »
Imibare igaragazwa n’Akarere ivuga ko 86% by’abaturage bagerwaho n’amazi neza.
Mu Rwanda raporo y’ Ikigo k’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda NISR mu bushakashatsi bwa 7 bwakorewe ku mibereho y’ingo mu Rwanda mu 2024, yagaragaje ko muri 90% by’abaturarwanda bagerwaho n’amazi meza, 68% byabo bashobora kuyabona bakoresheje iminota iri munsi ya 30, mu gihe 21% bayabona bakoze urugendo ruri hejuru y’imonota 30.
