Tanzania: Umukinnyi w’ikirangirire muri filime Hashim Kambi yasezeweho bwa nyuma

Umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri Tanzania, Hashim Kambi, wanabaye n’umukinnyi w’umupira w’amaguru, yasereweho bwa nyuma kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mata 2026 mu irimbi rya Kisutu, i Dar es Salaam.

Ubwo bamusezeragaho bwa nyuma, abakinnyi batandukanye bakora mu ruganda rwa filime muri Tanzania batangaje ko urupfu rw’umuhanzi w’inararibonye Hashim Kambi, ari igihombo gikomeye cyane kuri uru ruganda, cyane cyane bitewe n’umusanzu ukomeye yasize ndetse n’imyitwarire myiza yamuranze mu kazi ke.

Bagaragaje ko n’ubwo yari ageze mu zabukuru, nyakwigendera Kambi yari icyitegererezo cyiza ku bakinnyi bakizamuka ndetse n’abamaze igihe muri uyu mwuga, cyane cyane mu bijyanye no gukorana umwete, kubahiriza inshingano no kugaragaza imyitwarire myiza mu ruganda rwa filime.

Mu kiganiro yagiranye na AyoTV, umukinnyi wa filimi Kulwa Kikumba uzwi ku izina rya Dude yavuze ko nyakwigendera atari umukinnyi gusa, ahubwo yari inkingi ya mwamba muri uru ruganda rwa filime. Yongeyeho ko yari umuntu uha agaciro gakomeye umurimo we kandi akita ku bandi bose nta vangura, ibintu bizahora byibukwa igihe kirekire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo gishinzwe filime muri Tanzania, Dr. Gervas Kasiga yashimiye abakinnyi ku bufatanye bagaragaje mu gihe cy’ikiriyo, anizeza ko icyo kigo kizakomeza guteza imbere imyitwarire myiza no gusigasira umurage wa Kambi, cyane cyane mu kurera neza abakinnyi ba filimi, nk’uburyo bwo kumuha icyubahiro.

Hashim Kambi ni umukinnyi wa sinema wabitangiye mu 1999 akaba yarabaye icyamamare muri Tanzania no mu Karere muri rusange, yitabye Imana ku wa 27 Mata 2026 aguye mu bitaro bya MICO ahitwa Sinza azize umuvuduko w’amaraso.

Uyu mugabo banakundaga kwita King Kambi, akaba yaranakanyujijeho muri Yanga SC mbere yo kwinjira mu ruganda rwa sinema. Azwi muri filime nka Homecoming, Simu ya Kifo na Damu ya Mjomba.

Umwanditsi: Ushindi Paul Balozi