Lee Jae-myung yarahiriye kuba Perezida mushya wa Koreya y’Epfo 

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025, Lee Jae-myung, watorewe kuyobora Koreya y’Epfo, yarahiriye izi nshingano yizeza abaturage ko agiye kugarura ubumwe mu gihugu.

Lee Jae-myung w’imyaka 61 y’amavuko yatsinze amatora ku majwi 49.4%, mu gihe Kim Moon-soo, waturukaga mu ishyaka rimwe n’uwahoze ayobora iki gihugu, Yoon Suk Yeol, yagize amajwi 41.15%.

Undi mukandida wari wahataniye umwanya wa Perezida ni Lee Jun -Seok wagize 8.34%.

Lee yatowe nyuma y’iyeguzwa rya Yoon Suk Yeol washinjwe n’abaturage ko yashyize igihugu mu kavuyo ka politiki nyuma yo kugerageza gushyiraho itegeko ryemerera abasirikare (martial law) gutembera mu baturage cyangwa se kuba igihugu cyayoborwa nko mu bihe bidasanzwe, ibyaje kurangira bimuviriyemo kweguzwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu ijambo rye, Lee wo mu ishyaka ryaba-Demokarate yavuze ko “atazigera yemera na rimwe ko inzego ziharanira demokarasi zishyirwa mu kaga,” yongeraho ko azaba “perezida ushishikajwe no gushyira iherezo kuri politiki icamo abantu ibice.”

Ibi yabivugiye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko aho yari ahagaze n’ubundi mu mezi atandatu ashize yamagana icyemezo cya Yoon cyo gushyiraho itegeko ryemerera abasirikare gutembera mu baturage aho yavugaga ko agaya cyane “amatsinda ya politiki adashishikajwe n’ubuzima bw’abaturage.”

Yongeyeho ko agiye gushyiraho “guverinoma igira ubushishozi kandi icukumbura, ndetse ndetse n’ itsinda rishinzwe kuzahura ubukungu bw’iki gihugu rigomba guhita ritangira imirimo mu buryo bwihuse.”

Iyi ni intsinzi idasanzwe kuri Lee, wari umaze igihe akurikiranyweho ibirego bitandukanye birimo ruswa n’amakimbirane yo mu muryango, aho abasesenguzi bahera bavuga ko yatsine amatora kubera umujinya abaturage bari bafitiye uwamubanjirije n’ishyaka rye muri rusange.

Mu kiganiro cyihariye, Woo Won-shik uyobora Inteko Ishinga Amategeko,  yahaye BBC yavuze ko aya matora yari “isura nyayo y’ibyifuzo by’abaturage” kandi “agaragaza neza icyo abaturage bashakaga.”

Park Sung-min, Umuyobozi wa Min Consulting, na we yunze mu rye, avuga ko abatora batari bagaragaje urukundo rudasanzwe ku migambi ya Lee, ahubwo bitabiriye amatora bagamije kwamagana imiyoborere itarabanyuze y’uwahoze abayobora.

Ati “Ubu ni uburyo bwo kugaragaza uburakari… byari igihano ku ishyaka ryari ku butegetsi.”

Bamwe mu bashyigikiye Lee bagaragaje ko biteze byinshi bizima azabagezaho.

Leo Kil, ukura mu by’ikoranabuhanga yagize ati “Ndanezerewe cyane ko yatowe, naraye hano kugira ngo ndebe umuhango w’irahira.”

Kil akomeza agira ati “Nizeye ko azasohoza ibyo yadusezeranyije, nk’uko yagaragaje ko ashaka igihugu kigendera ku butabera. Ndifuza ko Koreya y’Epfo izaba igihugu cyiza aho amategeko ashyirwa mu bikorwa nk’uko abaturage babyifuza.”

Nta gisubizo gihamye kiratangazwa ku bizakurikiraho Lee naramuka ahamijwe icyaha, ariko amategeko avuga ko Perezida uri ku butegetsi adashobora gukurikiranwa ku byaha, keretse iby’ivangura cyangwa kugambanira igihugu.

Muri uyu mwaka abagabo bari hagati y’imyaka 20 na 30 bari mubitabiriye amatora ku bwinshi bitandukanye n’ibyari bisanzwe.

Lee watorewe kuyobora iki gihugu yakoze imirimo itandukanye kuko kuva mu 2018 kugeza mu 2021, yabaye Guverineri w’Intara ya Gyeonggi, ikaba ari nayo ifite abaturage benshi kurusha izindi mu gihugu.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.