Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 04 Werurwe 2025, Hoteli ya Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Lucerna Kabgayi Hotel, yamurikiye abafatanyabikorwa bayo icyemezo cy’uko yashyizwe ku rwego rw’inyenyeri eshatu.
Ibi biriro byari byitabiriwe n’anyacyubahiro banyuranye barimo Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Guverineri Alice Kayitesi w’Intara y’Amajyepfo, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gilbert Mugabo, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana uyobora ICK n’abandi.
Iyi hoteli yashyizwe ku rwego rw’inyenyeri eshatu n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) tariki ya 18 Gashyantare 2025, iherereye mu mujyi rwagati wa Muhanga.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa agaragaza ko kubaka ibikorwa nk’ibi ari mu rwego rwo kugera ku ntego nyamukuru ya Kiliziya.
Ati “Kiliziya ifite ubutumwa bwo kwita kuri Roho, umubiri no gutanga umuganda wayo mu iterambere rya muntu. Igikorwa nk’iki rero, gifasha mu kubaka umuntu mu mfuruka zose.”
Musenyeri Balthazar akomeza avuga ko kuba Lucerna Kabgayi Hotel yarabonye inyenyeri eshatu bitazagarukira aho ahubwo ko bagiye gukomeza kuyubaka kugira ngo igere no ku zindi nyenyeri.
Ati “Iyi Hoteli tuzakomeza kuyubaka ku buryo izava ku nyenyeri 3 ikazamuka ku zindi. Kugeza ubu muri Muhanga nta hoteli irengeje inyenyeri 3, bivuze ko dufite umukoro wo kuzamura amahoteli yacu.”

Guverineri Alice Kayitesi wari witabiriye ibi birori yabwiye ICK News ko umusanzu wa Kiliziya Gatolika ari ntagereranywa.
Ati “Turashimira cyane ubufatanye bwa Leta na Kiliziya Gatolika mu bikorwa by’iterambere kuko uretse kuba iyi hoteri yahawe inyenyeri 3, hari n’ibindi bikorwa dukorana. Muhanga ni umujyi wunganira Kigali kandi unayegereye, bivuze ko dukeneyemo ibikorwa byinshi nubwo tutaragera aho twifuza. Bityo rero, Kiliziya turayishimara ariko kandi tunayisaba ko nk’uko babonye inyenyeri 3 zazamuka tukabona inyenyeri 4 kuzamura kugira ngo tubashe kuba twakwakira ibikorwa mpuuzamahanga kuko byo bisaba kuba byibura hari hoteli y’inyenyeri 4.”
Yasabye kandi abikorera kurushaho gushora imari mu Ntara y’Amajyepfo yerekana amahirwe ahari.
Ati “Turasaba abikorera kubyaza umusaruro amahirwe ahari, ubu dufite ubukerarugendo bushingiye ku muco, aho dufite inzundangamurage 2 (ingoro y’Umwami, ingoro y’amateka yo kwigira), ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana (Kibeho, Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe, Kiliziya ya mbere mu Rwanda y’i Save na Bazilika nto ya Kabgayi) izo site zose zaremejwe. Rero hari amahirwe ku bashoramari kugira ngo abahagana babone aho kuruhukira.”
Bamwe mu batuye n’abagenda mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko kuba iyi hoteli yabonye inyenyeri eshatu ari intambwe nziza ishimangira serivisi nziza itangirwa muri iyi hoteli.

Francois Xavier Mbabazi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Sendika Ingabo yabwiye ICK News ati “Ubusanzwe turi abakiriya b’igihe kinini ba Lucerina. Kuba bahawe izi nyenyeri ni igishimangira uburyo batanga serivise inoze,mu gihe tumaze dukora twishimiye serivisi baduha ku buryo twanemeye kongera imikoranire.”
Mugunga Jean Baptiste umwe mu bitabiriye ibi birori nawe avuga ko ibikorwaremezo by’amahoteli bikiri bike mu mujyi wa Muhanga bityo agashimira Diyosezi ya Kabgayi ikomeje kugira uruhare rukomeye mu gukemura iki kibazo kuko kuri ubu imaze kubaka hoteli ebyiri muri uyu mujyi.
Kugeza ubu, mu Karere ka Muhanga habarurwa hoteli eshatu. Muri zo, ebyiri ni iza Diyosezi Gatolika ya Kabgayi.
Lucerina Kabgayi Hoteli yashyizwe ku rwego rw’inyenyeri 3 yafunguwe kuwa 23 Kanama 2023, ni Hoteli iri rwagati mu mujyi wa Muhanga, ijyanye n’igihe haba ku myubakire no kuri serivise itanga. Ifite ibyumba mu byiciro bitandukanye kugera ku cyumba cyo ku rwego rwo hejuru rw’icyubahiro “Presidantial room”. Ifite kandi ibyumba bitandukanye by’inama kugera ku cyakira abarenga 300 icyarimwe. Ifite kandi umwihariko wo gutanga serivise hanze ya hoteli aho uhabwa serivise yuzuye nk’uri muri hoteli imbere.






