Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku gicumbi cy’intwari

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bashyize indabo ku gicumbi cy’intwari kiri i Remera mu karere ka Gasabo mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari.

Umukuru w’igihugu kandi yari aherekejwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Muri rusange Abanyarwanda mu turere twose tw’igihugu bizihije uyu munsi w’intwari z’igihugu bibukiranya umuco w’ubutwari ukwiye kuranga buri wese, abato n’abakuru ku nsanganyamatsiko igiri iti: “Ubutwari n’Ubumwe bw’Anyarwanda, Inkingi z’Iterambere.”

Abitabiriye ibirori bagiye berekana ibyo imirimo y’amaboko yabo yabagejejeho ndetse bakaremera abatishoboye, ibyo kandi byagendaga bisimburana n’ibiganiro birata intwari z’u Rwanda.

Izo ntwari zirimo ikiciro cy’imanzi cyirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi.

Hari kandi n’icyiciro cy’Imena kirimo Mutara III Rudahingwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agatha, Niyitegeka Félicité ndetse n’abanyeshuri b’Inyange.

Icyiciro cy’intwari z’Ingenzi cyo ntabantu baragishyirwamo.

Igicumbi cy’intwari z’u Rwanda giherereye i Remera mu karere ka Gasabo

Iki cyumweru dusoza cyaranzwe n’ibikorwa byo kwibuka Intwari z’igihugu, birimo amarushanwa y’igikombe cy’intwari mu mikino itandukanye harimo umupira w’amaguru n’imikino y’intoki.

Mu mupira w’amaguru, irushanwa ry’intwari mu basirikare, Ishuri ry’imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro ryatwaye igikombe ritsinze umutwe w’ingabo zidasanzwe kuri peneriti 4 kuri 3. Kuri uyu mugoroba Police FC yacakiranye na APR FC muri iri rushanwa.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga avuga ko imikino nki’iyi ifite amateka maremare.

Yagize ati: “Mu rugamba rwo kubohora igihugu, iyo habagaho guhagarika imirwano by’akanya gato, bisabwe n’umugaba w’ikirenga nyakubahwa Perezida wa Repuburika, amarushanwa nk’aya yarabaga hatirengagijwe gukomeza kureba imbere kugira ngo abo twarwanaga batadutesha icyo gikorwa. Icyo gihe icyari kigamijwe kandi n’ubu kikigamijwe ni ukongera ingufu z’umubiri n’izibitecyerezo, gutsinda no kwimakaza umuco wo gukora siporo mu ngabo z’u Rwanda.”

Gen. Mubarakh avuga ko guhorana umuco wo kurushanwa no kwimakaza ubutwari biranga abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko ingabo z’igihugu ari intego ikwiye guhoraho.

Muri iki cyumweru kandi habaye ibitaramo bisingiza intwari z’igihugu.

Mu gitaramo cyateguwe n’umujyi wa Kigali ufatanije n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, imidari n’impeta z’ishimwe, kuri uyu wa 31 Mutarama abahanzi gakondo n’abizigenzweho basusurukije abantu muri Camp Kigali.

Itorero indatirwabahizi z’umujyi wa Kigali ryahanyuranye umucyo, risobanura intwari z’igihugu mu byiciro byose ari nako zigorora imbamvu.

Itorero ry’ingabo z’igihugu (Army band) ryari rinafite bimwe mu bikoresho bikoreshwa mu karasisi naryo ryashimishije abitabiriye iki gitaramo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu wari umushyitsi mukuru, nawe mu gufata ijambo yabanje gukora mu nganzo aririmba mu ndirimbo yo hambere igiri iti: “nasanze uri igitego,” aho yavugaga u Rwanda.

Abanyarwanda batandukanye kuri uyu munsi bagize icyo bavuga bishimira ubutwari.

Byiringiro David yagize ati “Ubutwari si ugutanga ikiguzi icyo ari cyo cyose ngo usige abandi, ahubwo ni ugutanga ikiguzi icyo ari cyo cyose ngo ufashe abandi.”

Kayitana we yagize ati: “Kubera ubutwari bwabo twabashije kugarura u Rwanda mu murongo mwiza. Intwari zatabarutse ziruhukire mu mahoro naho izo twifitiye turebesha amaso yacu, kuruhembe ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame zikomeze zirudadire.”