Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro ryegukanye Igikombe cy’Intwari 2025 nyuma yo gutsinda Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, Special Operation Forces kuri penaliti 4-3.
Uyu mukino wanyuma w’irushanwa rya Gisirikare (RDF Interforce Competion), ryashyizweho mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Intwari, wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Mutarama 2025.
Ni umukino witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’abandi.

Ni umukino watangiye ikipe ya CTC Gabiro yataka cyane ikipe ya SOF gusa ntibone amahirwe maze ku munota wa 15, Niyonizeye Daniel azamukana umupira neza yihuta, awuhindura imbere y’izamu usanga Hakizamungu Sadone akina n’umutwe, umunyezamu Hakizimana Diogene umupira awushyira muri koruneri.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, SOF yahushije igitego cyabazwe, ku mupira Sano yazamukanye yihuta ku ruhande rw’ibumoso asigarana n’umunyezamu bonyine ariko awuteye uca hanze gato y’izamu, bityo igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri, amakipe yagarutse arushaho kwatakana gusa ibitego bikomeza kuba iyanga ndetse n’amahirwe y’imbere y’izamu ku mpande zombi akomeza kuyoyoka maze iminota 90 isanzwe y’umukino irangira Ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Gabiro na Special Operations Force zinganya ubusa ku busa maze hitabazwa penaliti.
Muri penaliti, CTC Gabiro yatsinze enye kuri eshatu za SOF, umukino urangira Ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Gabiro ryatsinze Special Operations Force, ryegukana Igikombe cy’Intwari.
Muri iyi mikino yatangiye tariki 1 Ugushyingo 2024, Ikipe ya SOF yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya Division ya 5, mu gihe ikipe ya CTC Gabiro yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe y’ abasirikare barinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) ibitego 5-1.
Mu yindi mikino, ikipe ya SOF muri Basketball yegukanye iki gikombe itsinze Gako, muri Volleyball ikipe ya Republican Guard itsinda SOF yegukana iki gikombe, muri Handball, ikipe ya Gako itsinda SOF.
