Uyu munsi tariki ya 1 Gashyantare 2025, Abanyarwanda barazirikana intwari z’igihugu.
Nk’uko bitangazwa n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), kugira ngo umuntu abe intwari agomba kuba yararanzwe n’ibikorwa by’ubutwari.
Uretse kugena abashyirwa mu byiciro by’intwari, CHENO kandi hari abantu banyuranye iha impeta (imidari) ku bw’ibikorwa byabo bidasanzwe, ibi bikaba intangiriro yo kuba umuntu ashobora no kugera ubwo ashyirwa mu cyiciro cy’Intwari z’Igihugu iyo ari Umunyarwanda.
Perezida wa Repubulika kugeza ubu niwe wambika impeta abazigenewe.
CHENO ivuga ko abambikwa impeta z’ishimwe ari Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, bakoze ibikorwa bitandukanye bitewe n’izina rya buri mpeta, akaba ari gahunda yatangiye mu mwaka wa 2006.
Urwego CHENO rugaragaza ko kugeza ubu hari amoko arindwi y’impeta z’ishimwe ari yo Uruti, Umurinzi, Agaciro, Igihango, Indashyikirwa, Indangamirwa n’Indengabaganizi.
Uruti: Impeta y’ishimwe ryo kubohora Igihugu

CHENO ivuga ko iyi mpeta imaze kwambikwa Abanyarwanda n’abanyamahanga, abasirikare n’abasivili babarirwa mu bihumbi barimo abaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu hamwe n’abakiriho.
Mu bakuru b’ibihugu n’abahoze ari bo bahawe impeta y’Uruti, harimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere wayoboye Tanzania, uwari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi, hamwe n’abasirikare bakuru b’u Rwanda.
Umurinzi: Impeta y’ishimwe ryo kurwanya Jenoside

Iyi mpeta ihabwa Abanyarwanda n’abanyamahanga bagize uruhare mu kurwanya no guhagarika Jenoside, ikaba yarahawe abasirikare n’abagihozemo ndetse n’abasivili, baba bakiriho cyangwa baritabye Imana.
Iyi mpeta y’Umurinzi na yo ikaba imaze guhabwa ababarirwa mu bihumbi barimo abari abakuru b’ibihugu bavuzwe, abasirikare bakuru n’abasivili nka Twine Joy, Bahumura Joy, Kalimba Raphael, Gahongayire Odette, Mamashenge Consolé na Mukayuhi Jeannine.
Abandi bambitswe iyi mpeta y’Umurinzi barimo Gisimba Damas, Celestin Hakizimana, Zura Karuhimbi, Jean Marie Vianney Igisagara, John Mutambuka n’abandi.
Agaciro: Impeta y’Icyubahiro

Ni impeta ihabwa Umuyobozi w’Igihugu cyangwa uwa Guverinoma w’Umunyarwanda cyangwa umunyamabanga, Umukuru w’Umuryango mpuzamahanga cyangwa Umuyobozi ku rwego rw’ikirenga waranzwe n’ibikorwa biteza imbere inyungu z’u Rwanda muri politiki, mu bukungu n’imibereho myiza, haba mu Rwanda cyangwa ku rwego mpuzamahanga.
Impeta Agaciro imaze guhabwa abantu babiri gusa, ari bo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere Itumanaho ITU, Umushinwa Houlin Zhao.
Igihango: Impeta y’Ubucuti

Iyi mpeta y’ishimwe ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, kandi akaba agomba kuba yaratumye u Rwanda rugira isura nziza ku rwego mpuzamahanga.
CHENO ivuga ko ko iyi mpeta yatanzwe mu mwaka wa 2017 ku nshuti z’u Rwanda nka Paul Farmer washinze ibitaro bivura kanseri bya Butaro, Umuherwe Howard Buffet ufite Ishuri ry’Ubuhinzi ryitwa RICA hamwe n’ibikorwa by’u Buhinzi muri Kirehe na Bugesera.
Mu bandi bahawe impeta y’Igihango harimo John Dick wigeze kuyobora RDB, Hezi Bezalel, Gilbert Chagoury, Alain na Dafroza Mukarumongi Gauthier, Linda Melvern na Joseph Ritchie.
Indashyikirwa: Impeta y’Umurimo

Iyi mpeta ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bagaragaje ibikorwa by’intangarugero, byo guhanga ibishya bizamura Iterambere ry’u Rwanda, n’ubwo nta muntu n’umwe urayambikwa.
Indangamirwa: Impeta y’Umuco

Iyi mpeta ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bagaragaje ibikorwa by’ingirakamaro, kandi by’intangarugero biteza imbere Umuco nyarwanda, ariko na yo ikaba nta n’umwe urayihabwa.
Indengabaganizi : Impeta y’Ubwitange

Iyi mpeta ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakoze ibikorwa mu buryo bw’intangarugero, birimo ubwitange buhebuje batitaye ku buzima bwabo kugira ngo bakize abandi, ikaba yarambitswe abari abasirikare babiri ba MINUAR muri 1994 bakomoka muri Ghana.
Gen Henry Kwami Anyidoho hamwe na Gen Joseph Null and Ikra, bari bayoboye Ingabo za Ghana zigize MINUAR (Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zaraje kubungabunga Amahoro mu Rwanda), bambitswe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, impeta y’Ubwitange ku isabukuru yo kwibohora mu mwaka wa 2022.
Perezida Kagame yashimiye Gen Henry Kwami Anyidoho na Gen Joseph Null and Ikra, kuba baragize uruhare mu gutabara abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakabarinda kwicwa.
Guhabwa impeta ni ikimenyetso kigira umuntu umukandida wo kuba yagirwa Intwari y’Igihugu nyuma y’ubushakashatsi bw’inyongera bushobora kumukorwaho kugira ngo harebwe niba uwo muntu yagera ku rwego rw’Igihugu mu gihe ari Umunyarwanda.
Iyi nkuru yateguwe hifashishijwe inyandiko y’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Amashimwe, yiswe “Umuco w’Ubutwari mu Rwanda” n’inkuru ya Kigali Today.
