None tariki ya 12 Kanama 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu kuva mu 2024-2029, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yatangaje ko, umusaruro w’ubuhinzi uziyongera ku kigero cya 50%.
Ubuhinzi muri iyi myaka itanu buzashingira ku bihingwa ngandurarugo byahiswemo hagamijwe kwihaza mu biribwa no kongera umusaruro woherezwa mu mahanga.
Nk’uko Minisitiri Nsengiyumva abivuga, u Rwanda ruzakomeza gahunda yo kwihaza mu mbuto binyuze mu kuyituburira imbere mu gihugu.
Ikindi u Rwanda ruzashyiramo imbaraga ni ukongera umusaruro w’ubworozi, kubungabunga umusaruro ukomoka ku buhinzi hagamijwe kugabanya ko wangirika, no kureshya ishoramari mu buhinzi.
Ati: “Kugira ngo tuzagere kuri iyi ntego hazongerwa ingano y’umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byatoranyijwe, ibyo bihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi, umuceri, imyumbati, soya, ingano, ibitoki, imboga n’imbuto.”
Ku bijyanye no kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga, Minisitiri w’Intebe yagize ati: “Mu rwego rwo kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga tuzakomeza guteza imbere ubuhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu birimo ikawa, icyayi, ibireti, indabo, imboga n’imbuto, hakazibandwa ku gusazura ibiti by’ikawa bishaje no kugeza ingemwe ku bahinzi hirya no hino mu gihugu.”
Nk’uko Minisitiri Nsengiyumva yakomeje abivuga, ngo hari na gahunda yo kongera umusaruro, gushishikariza abahinzi gukoresha ifumbire n’imbuto z’indobanure.
Ati: “Tuzashyira imbaraga mu kongera ingano yabyo ndetse no kuyigeza ku bahinzi ku gihe. Intego dufite ni ukongera ifumbire ikoreshwa ikava ku mpuzandengo y’ibiro 70 kuri hegitari ikagera hafi ku biro 95 kuri hegitari, bijyanye n’imiterere y’ubutaka.”
Hirya no hino mu gihugu hazashyirwaho uburyo bushya bw’imikorere y’ubuhinzi n’ibyanya byihariye bikorerwaho ubuhinzi bwa kijyambere, bityo bifashe mu inozwa ry’imikoreshereze y’ubutaka.
Uretse ibyo kandi, Guverinoma izakomeza gushyira imbaraga mu buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Asonamura uko bizakorwa, yagize ati: “Muri uru rwego hazakoreshwa uburyo bunyuranye bwo kuhira, ubuso bwuhirwa buzava kuri hegitari ibihumbi 71 bugere kuri hegitari zisaga ibihumbi 130. Hazongerwa kandi ubuso bw’ubutaka buriho amaterasi y’indinganire buzava kuri hegitari ibihumbi 142 bugere ku zisaga ibihumbi 167.”
Ku bijyanye no kugabanya umusaruro wangirika nyuma y’isarurwa, hazanozwa imicungire y’umusaruro ku buryo uwangirika uzajya munsi ya 5%, uvuye kuri 13.8% wariho mu 2023.
Guverinoma ifite intego yo kongera inguzanyo zijya mu rwego rw’ubuhinzi ikava kuri 6% by’inguzanyo zose zitangwa n’ibigo by’imari, ikagera ku 10%.
