“Uburezi buzakomeza gutezwa imbere” – Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yijeje ko uburezi buzakomeza gushyirwamo imbaraga muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (2024–2029) iri imbere.

Minisitiri w’intebe yavuze ko Guverinoma izibanda ku ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri, guhera mu y’incuke kugeza ku mashuri makuru na za kaminuza, hagamijwe impinduka zigaragara mu myigire y’abanyeshuri no guhuza amasomo n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

U Rwanda rufite intego yo kongera umubare w’abana biga mu mashuri y’incuke, binyuze mu kongera ibikorwaremezo, kongera abarimu babifitiye ubushobozi no gutanga ibikoresho by’ibanze

Yagize ati: ” hazongerwa umubare w’abana biga mu mashuri y’incuke, bazava kuri 35% bagere kuri 65%.”

Ariko kandi Guverinoma izashyira imbaraga mu kubaka amashuri mashya mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri, ndetse n’ ingendo ndende abana bakoraga zibonerwe ibisubizo.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin

Mu rwego rwo gukurikirana imyigire y’abanyeshuri, Minisitiri yasobanuye ko hazakazwa ingamba zo kurwanya ikibazo cy’abana bata ishuri, harimo gukomeza gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Yakomeje avuga ko hazanashyirwa imbaraga mu kunoza imyigire kuko “hazongerwa imbaraga mu kunoza imyigire izana impinduka cyane cyane mu masomo arimo imibare, siyansi n’indimi.”

Ku birebana n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), Guverinoma yihaye intego yo gushyiraho ibigo by’icyitegererezo mu turere twose tw’u Rwanda no kongera ibigo by’amahugurwa y’igihe gito.

Byongeye kandi iyi gahunda izafasha abantu bose kwiga umwuga bashaka batitaye ku byo bize mbere. Intego ni uko abanyeshuri biga mu mashami ya tekinike bazagera kuri 60% y’abanyeshuri bose basoza icyiciro rusange.