Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Kamena 2025 nibwo Padiri Maurice Verdonck Adelin
yasezeweho bwa nyuma muri Paruwasi ya Musambira yo muri Diyosezi ya Kabgayi.
Umuhango wo gusezera Padiri Verdonck witabiriwe n’abarimo Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko, abapadiri, abiyeguriye Imana, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, n’abakristu b’ingeri zinyuranye.

Mu nyigisho ye, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yagaragaje ko Padiri Verdonck yabereye urumuri, umubyeyi n’inkingi y’urukundo n’ubwitange abakirisitu yari ayoboye.
Musenyeri Ntivuguruzwa ati “Padiri Verdonck yari umuntu w’ikitegererezo, muri za kiliziya, mu ngo z’abakene, mu bitaro cyangwa mu mashuri yaharaniraga ko abantu babaho neza.”
Musenyeri Ntivuguruzwa yakomeje avuga ko Padiri Verdonck yagaburiye abarwayi, yishyurira abantu ubwisungane mu kwivuza, yishyurira abana amashuri, akabaha ibikoresho by’ishuri, kandi ngo ntiyibagirwaga kubasabira mu amasengesho ye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Sylvere Nahayo yashimye by’umwihariko uruhare Padiri Verdonck yagize mu mibereho y’abaturage bo mu karere abereye umuyobozi.
Ati “Uyu musaserdoti yakoze byinshi by’indashyikirwa mu karere kacu. Yafashije abatishoboye, yahaye akazi urubyiruko, yitaye ku burezi, ku buzima no ku mibereho myiza y’abaturage.”
Meya Nahayo yongeyeho ko Padiri Verdonck ari urugero rwiza rwo gukurikira. Ati “Ndahamagarira abaturage ba Kamonyi gukomeza umurage we, bakarangwa n’ubupfura, urukundo n’ubwitange.”
Umwe mu bana barezwe kandi agakurira muri Paruwasi ya Musambira, Muhire Phirius, wari n’umurwaza wa Padiri Maurice Verdonck yagaragaje ubwitange budasanzwe kandi ko atagaragaje gucika intege mugihe cyúburwayi bwe.
Ati “Padiri Verdonck yambereye umubyeyi mu gihe cy’imyaka myinshi twamaranye, yangire inama, ankomeza mu bihe bikomeye, ndetse antera imbaraga.”
Mu myaka irenga 10, Padiri Verdonck yatangiye abaturage benshi ubwisungane mu kwivuza. By’umwihariko muri uyu mwaka wa 2024-2025, yatangiye abaturage barenga ibihumbi 2000 ubwisungane mu kwivuza.
Ibindi byagarutsweho ni uko yagiye afasha abaturage atitaye ku miterere yabo cyangwa se imyemerere yabo.
Mu buhamya bwatanzwe, byavuzwe ko mbere y’uko imodoka zikoreshwa mu gutwara abarwayi ‘Ambulance’ zigezwa i Musambira, imodoka ya Padiri Verdonck niyo yakoreshwaga nka ‘Ambulance’ kuko abarwayi benshi bayifashishaga, Padiri akaba umushoferi wayo.
Yarihiye abanyeshuri barenga igihumbi haba mu Iseminari no mu yandi mashuri, yubatse ibigo by’amashuri birimo Ishuri ribanza rya Rukambura ryigamo kuri ubu abarenga igihumbi, yubaka Ishuri ribanza ryitiriwe Jean de Paepe, kuri ubu ryigamo abarenga ibihumbi bibiri.

Padiri Maurice Verdonck, wavukiye i Bruxelles mu 1939, yaje mu Rwanda mu 1974 nk’umusaserodoti wa Fidei Donum maze akorera ubutumwa bwe mu maparuwasi atandukanye ya Diyosezi ya Kabgayi, cyane cyane muri Paruwasi ya Musambira aho yamaze imyaka irenga 35, ahabera Padiri Mukuru ndetse n’Umujyanama w’Abihayimana ba Monasteri ya St François d’Assise.
