Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Kamena 2025 nibwo Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yatangaje ko Padiri Adelin Maurice Verdonck yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu mupadiri wakomokaga mu Gihugu cy’u Bubiligi, yaguye mu Bitaro bya Kabgayi.
Ni inkuru yabaye iy’incamugongo kuri Diyosezi ya Kabgayi by’umwihariko ababanye na Padiri Adelin Maurice Verdonck aho yagiye akorera ubutumwa.
Padiri Joseph-Emmanuel Kageruka wabanye na Padiri Verdonck imyaka irenga 15 avuga ko yari umuntu udasanzwe, waranzwe n’ubwitange n’umutima mwiza.
Ati “Padiri Verdonck ntiyari umusaserodoti usanzwe. Yari umuntu wuje urukundo n’icyubahiro. Yahoraga yiteguye kumva abandi, akagira umutima wihanganira bose. Sinakwibagirwa uburyo yitaga ku bantu barwaye, akabasengera. Yabaye umubyeyi w’ukuri kuri twe twese.”
Padiri Kageruka akomeza avuga ko nubwo atari Umunyarwanda kavukire, yakunze igihugu n’umuco wacyo kuko yavugaga Ikinyarwanda neza, akajya no mu miryango y’abakene atitaye ku buzima bwe. Ati “Yari umusaserodoti wagiraga umutima w’impuhwe.”
Umwe mu bakristu ba Paruwasi ya Musambira, aho Padiri Verdonck yabaye imyaka irenga 35, avuga ko uyu Musaserdoti asize umurage w’urukundo, ukwihangana, n’umuhamagaro wo gukorera abandi nta kiguzi.
Mukamana Marie Alice usanzwe ari n’umukatejisite wa Paruwasi ya Musambira ati “Padiri Verdonck azakumburwa na benshi kubera urukundo n’ubwitange byamuranze mu gihe yari amaze hano i Musambira.”
Bimwe mu bikorwa bigarukwaho ko byagizwemo uruhare rukomeye na Padiri Verdonck birimo kwishyurira abanyeshuri batishiboye, gufasha abakene n’abarwayi, gutanga akazi n’ibindi.
Mukamana akomeza avuga ko abakirisitu bamwigiyeho byinshi mu gihe yamaze kuri iyi Paruwasi ya Musambira.
Ati “Ngewe nk’umukirisitu wakurikiye inyigisho ze igihe kinini, namukuyeho kugira ubuntu, gusenga cyane ndetse no kwitanga bitagira umupaka.”
Padiri Verdonck ni muntu ki?

Padiri Verdonck yavukiye i Bruxelles mu Bubiligi, ku itariki ya 9 Nyakanga 1939, mu muryango wa Léopold na Stéphanie Bodard.
Ku bijyanye n’Amasakaramentu, yabatijwe muri Nyakanga 1939, akomezwa muri Gicurasi 1951, hanyuma ahabwa Ubusaserdoti ku itariki ya 23 Kamena 1967, muri Arikidiyosezi ya Malines-Bruxelles.
Mu 1974, yiyemeje kuva iwabo nk’umusaserodoti wa Fidei Donum, intumwa yoherejwe gukorera ahandi, maze yoherezwa mu Rwanda.
Yageze i Kigali ku itariki ya 4 Nzeri 1974, akomeza amasomo y’Ikirundi n’Ikinyarwanda mu CELA, Kigali, mbere yo koherezwa muri Arikidiyosezi ya Kabgayi.
Yabaye muri paruwasi zitandukanye zirimo iya Kamonyi mu 1975, i Kanyanza mu 1978, asubira Kamonyi mu 1979, nyuma ajya i Musambira mu 1991.
Mu 1996, yagizwe Padiri Mukuru wa Musambira. Mu 2004, yagizwe Aumônier wa Monasteri ya St François d’Assise i Musambira.
Kuva mu 2016 kugeza yitabye Imana mu 2025, yakomeje umurimo wa Padiri wungirije muri Paruwasi ya Musambira.
Biteganyijwe ko Padiri Verdonck witabye Imana afite imyaka 85 azize uburwayi, azashyingurwa ku wa kane , tariki ya 12 Kamena 2025, muri Paruwasi ya Musambira. Misa yo kumusabira no kumusezera izabera muri kiliziya y’iyo paruwasi.

