Weekend y’umwanzuro kuri Rayon Sports na APR FC

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda igeze ahakomeye aho ikipe zihanganye arizo Rayon Sports na APR FC zimaze iminsi zirushanwa inota rimwe rukumbi.

Kugeza ubu, urutonde rwa shampiyona ruyobowe na Rayon Sports n’amanota 59 ikurikiwe na APR FC n’amanota 58.

Izi kipe  zifite imikino kuri uyu wa gatandatu aho Rayon Sports igomba gusura Bugesera FC saa cyenda naho APR FC ikakira Gorilla kuri iyo saha.

Nyuma y’uyu munsi, Rayon Sports izasura Vision FC hanyuma izasoze shampiyona yakira Gorilla FC, mu gihe APR nayo izasura Muhazi FC, ikazasoza yakira Musanze FC

N’ubwo ikipe zirwanira igikombe zikomeje guhangana izimanuka mu kiciro cya kabiri nazo ziri guhangana aho ikipe nka Vision yo yamaze kumanuka kuko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 20 naho amakipe nka Bugesera, Marine, na Muhazi United agomba kwishakamo imanuka mu cyiciro cya kabiri.

Iyi weekend rero, ni weekend y’umwanzuro. Rayon Sports irakina ishaka kugumana umwanya wa mbere ari nako isatira gutwara igikombe ariko ibi ntibiza kuborohera kuko Bugesera FC nayo iba iri iwayo imbere y’abakunzi n’abafana bayo. Bugeseram iri mu makipe ajya atsinda Rayon Sports cyane cyane iyo iyisanze ku mbehe yayo mu mujyi wa Nyamata.

Byongeye kandi, Bugesera FC iri bukine ishaka amanota atatu ngo ikomeze yongere amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere, bityo, aka karaba ari akazi katoroshye ku mpande zombi.

Ku ruhande rwa APR FC, na yo irakina ishaka intsinzi kugira ngo ikomeze gukubana na Rayon Sports ku mwanya wa mbere. Gusa, na yo ntibiza kuyorohera kuko ihura n’ikipe nziza ifite abakinnyi bakomeye. Gorilla ni ikipe ishobora kubuza APR igikombe nk’uko yagiye ibikora muri shampiyona zabanje.

Ibyo rero ni byo biri butume uyu mukino ukomera kuko buri kipe ifite icyo yatakaza iramutse ibuze amanita atatu y’uyu munsi.