Hafi miliyoni 300 bafite ibyago byo kwicwa n’inzara – Raporo

Raporo nshya y’ikigo mpuzamahanga ‘Global Network Against Food Crises’ (GNAFC), yagaragaje ko mu mwaka wa 2025 ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa cy’iyongereye ku muvuduko udasanzwe, aho hafi miliyoni 300 z’abantu bari mu byago byo gupfa bazize inzara.

Intambara zikomeje kwiyongera n’ihagarikwa ry’ubufasha bw’ubutabazi, ihungabana ry’ubukungu ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ni bimwe mu byatumye abandi bantu miliyoni 13.7 bahura n’iki kibazo umwaka ushize.

Bivuze ko, uyu ari umwaka wa gatandatu wikurikiranya umubare w’abantu bahanganye n’ibibazo by’ibura ry’ibiribwa wiyongera, ukaba warageze kuri miliyoni 295.3 nk’uko bigaragazwa n’iyi raporo.

Uyu mubare ukaba uhagarariye hafi kimwe cya kane cy’abaturage- ni ukuvuga 22.6% bo mu bihugu 53 byakorewemo ubushakashatsi n’inzobere za GRFC.

Raporo igira iti: “Intambara zikomeje gukaza umurego, umwuka mubi hagati y’ibihugu, ihungabana ry’ubukungu ku rwego rw’isi, hamwe no kugabanywa gukomeye kw’inkunga zo gufasha, biri kurushaho gukomeza mu buryo bukabije ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku Isi.”

Abantu bahanganye n’ikibazo cy’inzara idashira nk’uko bigaragazwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga rifashwa na LONI, rizwi nka ‘Integrated Food Security Phase Classification (IPC)’ bikubye kabiri mu mwaka ushize wonyine.

Naho abarenga 95% by’abo bantu bo bari batuye mu gace ka Gaza cyangwa muri Sudani. Gusa nanone ibihugu nka Haiti, Mali na Sudani y’Epfo na byo byari bifite abaturage benshi bahura n’ibibazo bisa nibyo.

Icyo cyiciro — IPC yakise ‘catastrophe’ cyangwa ‘ikiza’ kirangwa n’inzara y’indengakamere, urupfu, ubukene bukabije, n’ubwinshi bw’abaturage bagaragarwaho n’imirire mibi cyane.

Muri Sudani, intambara y’abenegihugu yarushijeho gukara, yatumye inzara ikomeza kuba ikibazo gihangayikishije Isi kuko byagaragaye ko miliyoni zirenga 24 arizo zihura n’ibura rikabije ry’ibiribwa muri icyo gihugu.

Mu gace ka Gaza, naho imibereho yarushijeho kuba mibi, aho impuguke zemeje ko mu mwaka ushize igice kimwe cy’abaturage bari mu kaga k’inzara ko mu kiciro cya ‘catastrophe’.

Raporo iti: “Nyuma yo gufunga imipaka yose yinjira mu gace ka Gaza mu ntangiriro za Werurwe, hamwe no guseswa kw’amasezerano yari yitezweho guhagarika intambara, byatumye uburyo bwo kubona ibiribwa burushaho kugorana cyane.”

Izi mpuruza zashyigikiwe na raporo iheruka ya IPC yavugaga ko abaturage b’Abanyapalestina barenga miliyoni 2.1 batuye muri Gaza bari mu bibazo bikomeye by’inzara kubera Isiraheli yafunze ahanyuzwaga ubufasha bw’ubutabazi.

Impuguke za GRFC zasanze ikibazo cy’umutekano muke w’ibiribwa gikomeje kwiyongera mu bihugu 19, giterwa n’intambara ziri mu bihugu nka Myanmar, Nigeria, ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Bavuga kandi ko ikibazo cy’umutekano muke w’ibiribwa cyiyongereye kubera ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, aho amapfa n’inzara byitezwe gukomeza kwiyongera mu bice bimwe bya Ethiopia, Kenya, Somalia, ndetse no muri Afghanistan na Pakistan.

Guhagarika burundu inkunga muri uyu mwaka, cyane cyane iyatangwaga na USAID, nabyo byagize ingaruka z’imirire ku bana barenga miliyoni 14 mu bihugu nka Sudani, Yemen na Haiti, aho byabashyize mu kaga k’imirire mibi ikabije ndetse no gupfa.

Icyakora na mbere y’ihagarikwa ry’inkunga, ibibazo by’imirire mibi byari byaragaragaye muri hafi kimwe cya Kabiri cy’ibihugu 53 byakorewemo ubushakashatsi na GRFC.