Mu mpera z’iki cyumweru, byari ibirori bikomeye by’imikino mu Mujyi wa Huye kuko habereye imikino irimo amakipe akomeye hano mu Rwanda. Ni imikino isize APR FC na Rayon Sports zisubiye i Kigali nta ntsinzi, kuko zose zahatsindiwe.
Iyi mikino yatangiye ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2025, aho MUKURA VS yakiraga Rayon Sports.

Uyu mukino waranzwe guhangana ku makipe yombi haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo mu bafana. Gusa nk’uko byari byitezwe ko Rayon Sports iza gutsinda uyu mukino ikegukana amanota atatu siko byagenze kuko MUKURA VS yihagazeho yegukana uyu mukino ku bitego 2-1, ndetse inakuraho agahigo Rayon Sports yari imaranye iminsi ko kuba itaratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira.
Kuri iki cyumweru, mukeba wa Rayon Sports yari ategerejwe i Huye mu mikino yagombaga kwakirwa n’Amagaju FC.

Uyu mukino nawo waranzwe no guhangana ndetse no guhusha ibitego ku ikipe ya APR FC. Ibi ni nabyo byaviriyemo APR gutsindwa igitego n’umusore witwa Ndayishimiye Edouard, akaba ari na cyo cyonyine cyabonetse muri uyu mukino.
Aya makipe akomeye ntiyahiriwe n’umunsi wa 15 wa shampiyona ari na wo usoza igice cya mbere cyayo n’ubwo akiyoboye andi ku rutonde rwa shampiyona aho ikipe ya Rayon Sports ari iya mbere n’amanota 36 naho APR FC ikaba iya kabiri namanota 31.
Gutsinda iyi mikino kandi byatumye Mukura VS n’Amagaju zisoza zihagaze neza ku rutonde aho Mukura VS iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 21 naho Amagaju yagiye ku mwanya wa munani n’amanota 21.
