Washington:  Trump na Zelensky bagiye gusinya amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Kuwa gatanu w’iki cyumweru turi gusoza,  Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, arahura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, i Washington kugira ngo basinye amasezerano yo gusangira inyungu z’umutungo  kamere ugaragara muri Ukraine.

Zelensky yavuze ko ayo masezerano y’ibanze ari intangiriro, y’andi menshi bazasinyana n’Amerika ndetse  aboneraho gusaba andi masezerano arimo ubufasha bw’Amerika mu bya gisirikare mu rwego rwo kwirinda  no kuburizamo ibitero byose bagabwaho n’igihugu cy’Uburusiya.

Perezida Donald Trump we yavuze ko Amerika ititeguye gutakaza ibintu byinshi irinda Ukraine ahubwo ko izo nshingano zikwiye kuba iz’Uburayi bwose.

Trump yanagaragaje ko bidashoboka ko Ukraine yaba umunyamuryango wa NATO,  kimwe mu byifuzo Zelensky amaze igihe kinini afite.

Ati “Ukraine (Kyiv) ikwiye “kwibagirwa” kwinjira muri NATO”.

Mu nama y’abagize guverinoma muri Amerika yabaye kuwa gatatu, Trump yavuze ko abakozi b’Abanyamerika nibajya gucukura amabuye y’agaciro  muri Ukraine bizahita biba “uburyo bwihuse bwo kuzana no kurindirwa umutekano  wa Ukraine”.

Perezida wa Amerika kandi yabwiye itangazamakuru ko amahoro hagati ya Ukraine n’Uburusiya atari kure.

Ati: “Tugiye kugirana amasezerano n’Uburusiya ndetse  na Ukraine kugira ngo abantu bareke gukomeza kwicwa”.

Kuruhande rwa  Zelensky we  yavuze ko nta mahoro azigera aboneka mu gihe Ukraine itinjiye muri NATO cyangwa ikabona igisa nayo.  

Ati “Ndashaka kubona inzira igana kuri NATO cyangwa ikintu cyenda gusa nayo.”

Ukraine yahereye mu 2008 ishaka kwinjira muri NATO ariko Uburusiya bugakomeza kubirwanya butinya ko byatuma ingabo z’uwo muryango zegera imipaka yayo.

Ku kijyanye no gucukura amabuye y’agaciro Zelensky avuga ko kugira ngo bikunde bizaturuka mu myanzuro izaba yafatiwe mu biganiro azagirana na Donald Trump wa Amerika muri izi mpera z’icyumweru.

Kugeza ubu amakuru y’ingenzi yayo masezerano ntarashyirwa ahagaragara, icyakora Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal, yavuze ko ibi biri gukorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igitekerezo cyo gushyiraho “ikigega cy’ishoramari” kigamije kuzahura ubukungu bwa Ukraine.

Igitekerezo cy’ayo masezerano cyatanzwe bwa mbere na Zelensky mu mwaka ushize, nk’uburyo bwo guha Amerika impamvu ifatika yo gukomeza gushyigikira Ukraine.

Icyakora  kutumvikana ku bikubiye muri aya masezerano biri mubyazamuye umwuka mubi hagati ya Trump na Zelensky mu byumweru bishize.

Perezida wa Ukraine yari yanze icyifuzo cya mbere cy’Amerika cyasabaga amabuye y’agaciro afite agaciro ka miliyari $500 (£395bn), gusa ngo kuri ubu impande zombi zamaze kubyemeranywaho.

Ukraine ni igihugu gikungahaye ku mutungo kamere. Kuko hafi 5% by’ibikoresho by’ibanze ku isi (Raw Materials) bibarizwa I Kyiv.

Iki gihugu nubwo gikungahaye kuri uwo mutungo, kuri ubu kuwugeraho biragoye, kuko nkuko bitangazwa na Minisitiri w’Ubukungu, Yulia Svyrydenko, umutungo ufite agaciro kabarirwa muri miliyari $350 (£277bn) uracyari mu duce twigaruriwe n’Uburusiya.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.