Kamonyi: Ikibazo cy’urubyiruko rwarangije amasomo y’imyuga ntirwahabwa ibikoresho  cyahawe umurongo

Hari bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi barangije amashuri y’imyuga y’igihe gito mu mwaka wa 2024 bavuga ko batahawe ibikoresho bibafasha kwihangira imirimo no gukoresha ibyo bize mu buryo bwo kubyaza umusaruro ubumenyi bakuye ku mashuri.

Abaganiriye na ICK News bavuga ko bafite impungenge zuko batazigera babona ibikoresho bagombaga guhabwa kuko ubu hashize amezi agera kuri 7 ntacyo barabwirwa kubijyanye nabyo nyamara baramutse babibonye byabagirira umumaro cyane ko abandi barangirije rimwe bo babibonye.

Uwitwa Bikorimana wo mu murenge wa Runda avuga ko yize ibijyanye n’ubukanishi akarangiza kwiga muri Nyakanga 2024 ariko akaba atari ku rutonde rw’abagomba guhabwa ibikoresho kandi abo barangirije rimwe barabibonye.

Ati: “Narangije kwiga ubukanishi i Muhanga mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize wa 2024 ariko ibikoresho ntabyo nabonye nyamara abo twarangirije rimwe barabibonye. Turasaba ko natwe batwitaho bakaduha ibikoresho tukiteza imbere” .

Undi utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko abandi barangirije rimwe bahawe ibikoresho ariko atazi impamvu we atabibonye.

Ati: “Narangije kwiga muri uyu mwaka ushize, hari abahawe ibikoresho ariko ntabwo njyewe nigeze mbihabwa kandi muby’ukuri ibi bikoresho byakabaye bidufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi kuko twakabaye tubibyaza amafaranga”

Bwana Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yahumuriye aba bafite izi mpungenge ko byatewe nuko ubushobozi bwashize abize bose  badakwiriwe ariko iyo bigenze gutyo baherwaho mu mwaka ukurikiyeho.

Ati: “Bigira impungenge kubera ko iyo twigishije umuntu dukora uburyo bwose bushoboka tukamushakira ibikoresho kuko nicyo cyerekezo kandi ni nayo mpamvu y’iyi gahunda yewe n’iyo ingengo y’imari ibaye nkeya tubashyira kuri lisiti y’umwaka ukurikiyeho. Rero bigira impungenge kuko uko byagenda kose bagomba kubona ibikoresho niba batarabibonye muri uyu mwaka ushize bazabibona muri uyu mwaka ukurikiyeho”

Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu

Aya masomo atangwa muri  gahunda igamije kugabanya umubare w’ubushomeri mu rubyiruko no kwihangira imirimo mu rwego rwo kwigira.

Muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo kwihutisha ubukungu (NST2), guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu gihe cy’imyaka itanu izaba yahanze imirimo igera kuri miliyoni 1.25, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubushomeri cyiganje mu rubyiruko n’abagore nk’uko byagaragaye mu ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire, ko urubyiruko n’abagore bangana na 41% bari mu kigero cyo gukora ari abashomeri.

Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire ryo muri Kanama 2022 ry’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda, ryagaragaje ko abagera kuri 41% by’abagore bari mu myaka yo gukora batari bari mu kazi, mu ishuri cyangwa mu bigo by’amahugurwa.