Mu gihe Papa Fransisiko akomeje koroherwa, Umuvugizi wa Leta ya Vatikani, Matteo Bruni, Vatikani yatangaje Abakardinali batatu bazayobora imihango ya Liturujiya y’Icyumweru Gitagatifu.
Papa Fransisiko w’imyaka 88 y’amavuko, uri gukira indwara ikomeye y’ibihaha byombi (double pneumonia), yahisemo Kardinali Domenico Calcagno w’Umutaliyani ngo azayobore Misa y’Amavuta (Chrism Mass) iteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Mutagatifu, muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu Mutagatifu, Kardinali Claudio Gugerotti, ni we uzayobora umuhimbazo wo kuzirikana Ububabare bwa Yezu (Passion Service) muri Basilika ya Vatikani.
Uwo mugoroba kandi, Kardinali Baldassare Reina, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Diyosezi ya Roma, ni we uzayobora Inzira y’Umusaraba (Chemin de Croix) izabera ku nyubako y’amateka ya Colosseum.
Nubwo iyi mihango izayoborwa n’aba ba-Kardinali, inyigisho zizifashishwa zanditswe na Papa Fransisiko ubwe.
Kugeza ubu, ntabwo haramenyekana neza uzayobora Misa y’Igitaramo cya Pasika, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu Mutagatifu ndetse na Misa ya Pasika yo ku Cyumweru.
Uretse gutegura inyigisho zizifashishwa muri iki Cyumweru gitagatifu, uruhare rwa Papa Fransisiko muri liturujiya z’iki cyumweru n’izizakurikiraho mu gihe cya Pasika ruracyari urujijo.
Icyakora, Papa Fransisiko aherutse kugaraga mu mbuga ya Mutagatifu Petero, nyuma ya Misa ya Mashami, kuri iki cyumweru gishize tariki ya 13 Mata 2025.
Ku nshuro ya mbere nyuma yo kuva mu bitaro yamazemo iminsi 39, icyo gihe Papa Fransisisko yagaragaye atambaye agapira kamufasha guhumeka ndetse n’ijwi rifite imbaraga kurusha mbere.
Bruni yatangaje ko Papa Fransisiko ubu ashobora kumara igihe kirekire adafashwa guhumeka, uretse nijoro.
Imbaraga ze ziri kugenda zigaruka kandi n’ijwi rye ririmo gukomera, ndetse akomeje kugirana inama ngufi n’abayobozi b’amadekasteri ya Vatikani ku bibazo by’ingenzi bya Kiliziya.
