Mu mahugurwa y’iminsi ibiri y’icyiciro cya kane cy’umushinga wo kwimakaza Ubunyarwanda mu rubyiruko rwo mu mashuri Makuru na Kaminuza, “Ndi Umunyarwanda Integration Project”, urubyiruko rwongeye kwibutswa ko rwifitemo ubushobozi bwo gukemura ibibazo bikibangamiye igihugu.
Ibi byavuzwe n’Intwararumuri Domitilla Mukantaganzwa watangije aya mahugurwa kuri site y’Umujyi wa Kigali, mu izina ry’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame.
Avuga ku bushobozi urubyiruko rwifitemo, Mme Mukantaganzwa yagize ati “Duhabwa kenshi impanuro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, aho adahwema kutwibutsa ubushobozi twifitemo bwo kubaka igihugu cyacu. Mu ijambo aherutse kugeza ku bari bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati: “Urubyiruko ni rwo rwonyine rufite ubushobozi bwo kubaka no kugarurira igihugu icyizere cyo kubaho nyuma ya Jenoside. Umurimo wacu ni ukubaha urubuga n’ibikenewe byose kugira ngo bace uwo murunga w’amateka mabi, kandi barabikora.”

Mme Mukantaganzwa akomeza agira ati “Mufite inshingano zo kwigisha no kuyobora ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, haba mu mashuri yanyu, mu mashuri yisumbuye n’ahandi bibaye ngombwa, ni ngombwa rero ko mugira ubumenyi bwisumbuye bwiyongera ku bumenyi n’inyigisho musanganywe.”
Kuri site y’Umujyi wa Kigali yabimburiye izindi kuri uyu wa Gatatu, hahuriye abagize amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa mu mashuri na kaminuza 12.
Kuri site ya Huye ni uguhera tariki 22 kugeza tariki 23 Mata 2024, Kayonza ni uguhera tariki 25 kugeza kuri 26 Mata 2024, naho Musanze ni uguhera tariki 29 kugeza tariki 30 Mata 2024.
Ibikorwa by’uyu mushinga byatangiye muri 2019 hakorwa ibiganiro n’amarushanwa kuri Ndi Umunyarwanda ndetse hanashyirwaho amahuriro (clubs) ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri Makuru na Kaminuza 32.
