Uyu munsi ku wa Kane, tariki ya 17 Mata 2025, Abakristu Gatolika bageze ku munsi wa Kane Mutagatifu mu minsi y’Icyumweru Gitagatifu bagana ku munsi wa Pasika, Umunsi umunsi w’uwizuka rya Nyagasani Yezu.
Kuri uyu munsi Abakristu bazirikana ku Iremwa ry’Ukarisitiya, kuko aribwo bwa nyuma Yezu yasangiye n’Intumwa ze mbere yo gupfa abambwe ku musaraba.
Nyuma yo gusangira n’intumwa ze, Yezu Krisitu w’i Nazareti, umusore w’imyaka 33 yari umaze imyaka itatu akora ibitangaza, yigisha urukundo n’ imbabazi, yafashwe n’Abayahudi agambaniwe na Yuda Isikariyoti wari umwe mu ntumwa ze.
Ubwo yashyikirizwaga Inteko y’Abayahudi (Sanhedrin), bamuhamije icyaha cyo kwiyita “Umwana w’Imana” ku bayahudi bafataga nko gutuka Imana. Tukiri ku rubanza yakatiwe imbere y’inteko y’abayahudi, mu bisanzwe inteko y’abayahudi yacaga urubanza ku manwa atari mu masaha ya nijoro nk’uko kuri yezu byagenze.
Ariko kuko batari bemerewe kumwica bitewe n’uko igihugu cyabo cyari mu maboko y’Abaromani, bamujyanye kwa Pilato (le procurator), umutegetsi cyangwa guverineri w’Abaromani wayoboraga intara ya Yudeya, bamushinja ibijyanye na politiki: ko yigize umwami w’abayahudi, iki icyaha abaromani bagifataga nk’ubugambanyi cyangwa ubwigomeke bigamije guhungabanya ubutegetsi bwabo. Ariko Yezu yabasubije ko ingoma ye atari iya hano ku isi. Ntabwo Ibyo bamushinjaga byaza mu rwego rw’ibyo byaha tugendeye ku mategeko yabo yo muri icyo gihe “Crimen maiestatis”.
Na Pilato ubwe, nta cyahayamubonyeho ariko mu rwego rwo guhosha imyivumbagatanyo ya rubanda no gushimisha abayahudi, aramutanga ngo bamubambe ku musaraba.
Urubanza rwe mu buryo bw’amategeko
Mu mateka ya muntu, hagiye habaho imanza zaciwe mu buryo budasobanutse, zikarangira zititaye ku kuri cyangwa se ubutabera.
Hari bamwe mu basesenguzi mubijyanye n’amategeko bavuga ko, urubanza rwa Yezu Kristu ari rumwe mu manza zagaragayemo amakosa menshi.
Icya mbere, ni uko ari urubanza rwihuse cyane, rwuzuyemo amarangamutima n’ igitutu cya rubanda.
N’ubwo rwaciwe mu myaka irenga ibihumbi bibiri ishize, ruracyari isomo ku buryo amategeko ashobora gukoreshwa nabi cyangwa akirengagizwa mu nyungu z’itsinda runaka.
Ibyanditswe Bitagatifu bigaragaza ko Yezu yafashwe mu ijoro rishyira umunsi wa Pasika y’abahudi, ari kumwe n’intumwa ze mu murima wa Getsemani. Akaba yaragambaniwe na Yuda Isikariyotiwari umwe mu ntumwa ze.
Uburyo yafashwemo bwonyine bwari bwamaze kwica amahame yiremezo mu mategeko y’amategeko y’Abayahudi nabaromani : gufata umuntu nijoro, binyuranyije n’inzira y’ubutabera isanzwe.
Nyuma yo gufatwa, Yezu yajyanywe kwa Kayifa wari umuherezabitambo mukuru anashyikirizwa inteko y’ubucamanza y’Abayahudi (Sanhedrin) igizwe n’abakuru b’idini, abigishamategeko bamwe mu bafarizayi ndetse n’abandi.
Yezu bamushinjaga kwiha ububasha bw’Imana, ko yise Imana se. Muri make, icyo bamushinjaga cyari uguhakana Imana, icyaha cyahanishwaga urupfu (atewe amabuye) nk’uko amategeko ya Musa abiteganya.
Ariko ibyo byaha byari iby’idini ry’abayahudi, bikaba bitarashobokaga ko byo byonyine bituma yicwa, icyo gihe igihugu cyabo cyari koroni y’Abaromani, bakaba ari bo bonyine bari bafite uburenganzira bwo gutanga igihano cy’urupfu.
Ni bwo abamushinjaga bamujyanye kwa Pilato wari guverineri w’Abaromani mu ntara ya Yudeya, bashaka kumwerekana nk’umuntu wiyita umwami, ushaka kwigira umuyobozi w’Abayahudi kandi ibyo mu mategeko ya Roma byafatwaga nk’ubugambanyi n’ubwigomeke ku butegetsi bwa Sezari, kikaba icyaha cya politiki cyagombaga gutuma yicwa.
Pilato yamubajije kenshi, ndetse ku inshuro nyinshi atangaza ko atabona ko Yezu haba hari icyaha yakoze gikwiriye igihano cy’urupfu.
Nyamara ntibyabujije ko kubera gutinya rubanda, amutanga ngo abambwe ku musaraba.
Kuki tuvuga ko mu rubanza rwa Yezu hari byinshi bitagenze neza?
Rwabaye mu masaha y’igicuku, kandi rushingira ku bimenyetso bidafatika, runarenga ku mahame y’ubutabera mu mategeko y’abaromani yomuri icyo gihe.
Rwari urubanza rufite intumbero ya politiki n’iyobokamana, ruyobowe n’amarangamutima no kwihimura kurusha gushaka ukuri.
Ibi bigaragazwa n’uko yafashwe aregwa kwiyita umwana w’Imana ariko kugira ngo Abaromani bamuhanishe gupfa bahindura icyaha kiba icyo gushaka kwigira umwami w’Abayahudi.
Kubera iyo mpamvu, bamwe bavuga ko urubanza rwa Yezu ari rwo rwa mbere rw’akarengane kabayeho ku isi, rukaba rugirwa icyitegererezo cy’uko ubutabera iyo budakoreshejwe neza bushobora kurenganya.
Bamwe mu mpuguke mu by mategeko mpanabyaha (criminology), impuguke z’amateka ndetse n’abahanga mu by’iyobokamana (theology) bavuga ko igihano cyahawe Yezu, cyo kubambwa ku musaraba, cyari kimwe mu bihano bibabaje cyane mu mategeko y’Abaromani ndetse ngo kuba cyarahawe umuntu wari utarigeze aregwa ibyaha bifatika ni ikimenyetso cy’uko ubutabera bw’icyo gihe bwari bwananiwe.
Ku rundi ruhande ariko hari ababibonamo umugambi w’Imana wo gucungura muntu.
