Kuri uyu wa Kane, tariki 17 Mata 2025, abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Munini bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igikorwa cyo kwibuka cyanahujwe no gushyingura imibiri 29 y’abazize Jenoside yabonetse mu mirenge itandukanye y’aka karere.

Ni igikorwa cyabereye ku bitaro bya Munini ahari Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Munini ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 14 ndetse akaba ari narwo Rwibutso.

Hon. Senateri Pelagie Uwera wari umushyitsi mukuru yakomeje imiryango ifite ababo bashyinguwe muri uru Rwibutso ndetse aboneraho no gusaba abaturage ba Nyaruguru kwita ku barokotse Jenoside.
Yagize ati “Nimureke twese dufatanye kwita ku barokotse Jenoside kugira ngo twese tuzagere ku cyerekezo u Rwanda rwifuza, tubafashe haba mu mibereho myiza, ibikorwaremezo ndetse n’ibindi. Ndakomeza imiryango ifite ababo bashyinguwe muri uru Rwibutso, ni mukomere turi kumwe namwe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Emmanuel Murwanashyaka yavuze ko kubona imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagashyingurwa ari ikimenyetso cyo kubaha agaciro.
Ati “Natwe tukiriho turangwe n’ubupfura bapfanye kandi butubera umuhate wo kwigira no guhinyuza abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda.”
Marie Rose Kayitesi uhagarariye imiryango ifite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Munini ashimira inzego zitandukanye za Leta zashyizemo imbaraga kugira ngo haboke iyi mibiri ndetse agasaba n’abantu bose bafite amakuru y’ahantu hakiri imibiri kugira ngo bashyirwe mu cyubahiro.
Yagize ati “Turishimye ko abacu bagiye kuruhukira ahantu heza, bityo rero ndashimira cyane umuryango IBUKA ndetse n’abaturage uburyo bahanye amakuru kugira ngo twongere kubona abacu. Abantu bagifite amakuru nabo nibayatange kugira ngo duhe agaciro abacu.”
Imibiri 29 yabonetse mu mirenege itandukanye y’Akarere ka Nyaruguru aho mu murenge wa Busanze habonetse 5, Ruramba 3, Kibeho 4, Mata 4, Rusenge 2, Cyahinda 11.
I Munini mu Karere ka Nyaruguru, hahoze ari muri Perefegitura ya Munini iyoborwa na Biniga Damien watangije igikorwa cyo gutwika amazu y’Abatutsi no kwica na Kadogi Paul wari Burugumesitiri wa Nshili watangiriye Abatutsi bashakaga guhungira i Burundi.
