Umurenge wa Nyamabuye watangije gahunda yo guhagarika isuri yari imaze iminsi yibasira ibishanga bifatiye runini abaturage biganjemo abahinzi.
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 25 Mutarama 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kubungabunga ibishanga, abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri Nyamabuye bavuze ko bagiye gukora umuyoboro uzengurutse igishanga cya Rugeramigozi mu rwego rwo kwirinda isuri.
Ibi babitangarije mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama wabaye muri iki gitondo.
Bwana Sunzu Jonathan Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu murenge wa Nyamabuye aganira na ICKNews yatangaje ko mu busanzwe abaturage bo muri uwo murenge bafite gahunga ya buri wa kabiri yo gusibura imigende kugira ngo amazi akomeze agende.
Yagize ati: “buri wa kabiri abaturage bo mu murenge wa Nyamabuye cyane cyane abahinga muri Rugeramigozi biyemeje kujya bahura bagasibura imigende kugira ngo amazi akomeze atembe neza atangije imyaka. Dufite kandi gahunda yo gukora umuyoboro uzengurutse iki gishanga kugira ngo dukumire isuri ituruka ku misozi”.
Yavuze ko hari n’ibindi bishanga bizakomeza kubungwabungwa muri aka karere harimo Rwansamira n’ibindi biri hirya no hino mu karere.
Akomeza asaba abaturage b’Akarere ka Muhanga gufata amazi ava ku mazu no ku mihanda kandi bagakomeza gufatanya n’ubuyobozi muri gahunda zashyizweho mu kubungabunga ibishanga.
Biteganijwe ko icyumweru cyo kubungabunga ibishanga cyatangiye kuri uyu wa 25 Mutarama kizasozwa tariki ya 31 Mutarama hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ibishanga.
Ikigo cy’gihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA cyibutsa ko ibishanga bifatiye runini urusobe rw’ibinyabuzima rubumbatiye amoko atandukanye y’inyamaswa n’ibimera dukesha ibidutunga n’imibereho myiza.
