Umunyeshuri yishe mugenzi we, akomeretsa abandi batatu mu ishuri ryo mu Bufaransa

Umuhungu w’imyaka 15 yishe umunyeshuri mugenzi we w’umukobwa anakomeretsa abandi batatu akoresheje icyuma mu ishuri ryisumbuye riherereye mu mujyi wa Nantes mu Burengerazuba bw’u Bufaransa kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025.

Uyu munyeshuri yateye icyuma abandi bane mu gihe cy’ikiruhuko cy’ifunguro rya saa sita, mu ishuri ryigenga ry’Abagatolika rya Notre-Dame-de-Toutes-Aides riherereye i Nantes hafi y’inkengero z’Inyanja ya Atlantika mu Bufaransa, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa polisi y’igihugu.

Abarimu ni bo babashije kumuhagarika, hanyuma aza gufatwa na polisi, nk’uko uwo muyobozi yakomeje abivuga.

Abanyeshuri bo muri iryo shuri babwiye ibitangazamakuru by’Abafaransa birimo na AFP dukesha iyi nkuru ko ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi yabanje kohereza ubutumwa bwa email ku banyeshuri bose mbere gato y’uko abatera icyuma, arimo agaragaza ibibazo yari afite, gusa ibyo bibazo ntibyasobanuwe.

Umwe mu banyeshuri batewe icyuma yapfuye azize ibikomere. Abandi batatu barakomeretswa, harimo umwe wajyanywe mu bitaro ameze nabi cyane, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi wa Nantes, Johanna Rolland, ubwo yavuganaga n’abanyamakuru. Nta bisobanuro yatanze ku ukurikiranyweho icyaha, ariko yagaragaje impungenge ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko rw’icyo gihugu.

Nta mpamvu iramenyekana yateye uyu munyeshuri gutera icyuma bagenzi be, ariko Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Bruno Retailleau, yavuze ko icyo gitero “bishoboka ko” cyari igikorwa cyihariye cyakozwe ku giti cy’umuntu, ariko ntiyatangaje amakuru arambuye kubera ko iperereza ryari rigikomeje.

Ibitangazamakuru by’Abafaransa bitangaza ko iryo shuri ryahise rifungirana abanyeshuri imbere mu nyubako amasaha menshi mu gihe polisi yabanzaga gukaza umutekano no gukora iperereza kandi Polisi hamwe n’ingabo zifite intwaro zari zigose ako gace.

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, François Bayrou, yategetse ko umutekano urushaho gukazwa imbere no mu nkengero z’amashuri hose mu gihugu, anasaba ko hatangwa ibitekerezo bishya mu gihe cy’amezi ane ku bijyanye no gukumira no guhana ihohotera rikorwa n’urubyiruko n’abana bakoresheje ibyuma. Yavuze ko hashobora no gusuzumwa uko hakoreshwa imashini zipima ibyuma ku mashuri

Ni mu gihe mu butumwa yanyujije kuri X, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yashimye ubutwari bw’abarimu babashije kwitambika bagahagarika uwo munyeshuri, yongeraho ko “nta gushidikanya ko baburijemo ibindi byago byashobokaga.”