Rutahizamu w’ikipe ya Liverpool, Umunya-Portugal Diogo Jota, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Espagne mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Nk’uko Polisi yo muri Espagne ibivuga, imodoka yari atwaye yataye umuhanda nyuma y’uko ipine rituritse.
Muri iyo mpanuka, na murumuna we André Silva nawe yahasize ubuzima.
Jota w’imyaka 28 y’amavuko yari umukinnyi mpuzamahanga w’Umunya-Portugal, akaba yari umwe mu nkingi za mwamba z’ikipe ya Liverpool yegukanye igikombe cya ‘Premier League’ mu mwaka ushize w’imikino.
Diogo Jota yitabye Imana nyuma y’iminsi icumi akoze ubukwe n’umukunzi we w’igihe kirekire, Rute Cardoso bafitanye abana batatu.

Liverpool yababajwe bikomeye n’urupfu rw’umukinnyi wayo.
Yagize ati: “Ikipe ya Liverpool Football Club ibabajwe bikomeye n’urupfu rutunguranye rwa Diogo Jota.” “Ikipe yamenyeshejwe ko uyu mukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye muri Espagne, ari kumwe na murumuna we, André.
Ikomeza igira iti: “Liverpool FC nta rindi tangazo itangaza muri iki gihe, kandi irasaba ko habaho kubaha ubuzima bwite bw’umuryango wa Diogo na André, inshuti zabo, bagenzi babo bakinana ndetse n’abakozi b’iyi kipe, mu gihe bagerageza kwakira ibi byago bikomeye.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal (FPF) ryatangaje ko Jota atari umukinnyi mwiza gusa, ahubwo yari “umuntu w’igitangaza wubahwaga cyane n’abakinnyi bagenzi be ndetse n’abo bahanganye.”
FPF yagize iti: “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal (FPF) hamwe n’umuryango wose w’umupira w’amaguru muri iki gihugu bababajwe bikomeye n’urupfu rwa Diogo Jota n’umuvandimwe we André Silva bapfiriye muri Espagne mu gitondo cyo kuri uyu munsi.”
“Diogo Jota yari arenze kuba umukinnyi udasanzwe wari umaze gukinira ikipe y’igihugu inshuro hafi 50. Yari umuntu w’igitangaza, wubahwaga n’abakinnyi bagenzi be ndetse n’abo bahanganye. Yari umuntu usetsa, utanga ibyishimo kandi w’icyitegererezo mu muryango we.”
Jota yari amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Portugal inshuro 49, akaba yarafashije igihugu cye kwegukana igikombe cya UEFA Nations League mu 2019 no mu 2025.
Jota yagize uruhare rukomeye mu gutuma Liverpool yegukana igikombe muri shampiyona iheruka, aho yatsinze ibitego bitandatu anatanga imipira ine yavuyemo ibitego mu mikino 26 yakinnye.
Yatangiye urugendo rwe rwa ruhago mu ikipe yo muri Portugal ya Paços de Ferreira, mbere yo kwerekeza muri Atlético Madrid yo muri Espagne. Akiri muri Atlético, Jota yagiye mu makipe atandukanye ku buryo bw’intizanyo, harimo FC Porto na Wolverhampton Wanderers, aho yafashije iyi kipe yo mu Bwongereza kuzamuka iva mu cyiciro cya kabiri (Championship) ijya mu cya mbere (Premier League).
Imikino myiza Jota yakiniye Wolves yamuhesheje amahirwe yo kwerekeza muri Liverpool mu 2020, aho yakomeje kwitwara neza.
Mu gihe yari amaze muri iyo kipe, Jota yegukanye ibikombe bitandukanye birimo FA Cup, League Cup, ndetse na Premier League.