Kidumu Kibido umuhanzi w’ Umurundi uzwi cyane mu njyana ya Zouk na Pop wari umaze iminsi adakora umuziki yateguye igitaramo kiswe “AMORA VALENTINE GALA’’ cyabereye Camp Kigali mu Rwanda kugira ngo yongere yibutse abakunzi be ko ntaho yagiye.
Ni igitaramo yateguye kugira ngo yifatanye n’abakunzi be abasusurutsa anabibutsa umwimerere w’urukundo ari nako aha agaciro umunsi mpuzamahanga w’abakundanye, Saint Valentin.
Muri iki gitaramo, umuhanzi Kidumu ari kumwe n’abahanzi batandukanye ari bo Alyne Sano, Ruti Joel, ndetse na Babo. Ni igitaramo kibaye nyuma y’icy’umuhanzi The Ben cyabaye mu ntangiro z’uyu mwaka, bikaba bitanga ishusho y’ubufatanye hagati y’abahanzi bakuru ndetse n’abakizamuka.
Kidumu yaherukaga gukora igitaramo muri Camp kigali muri Kanama 2024.
Aganira na ICK News, umwe mu bahanzi, akaba n’umushyushyarugamba uzwi cyane witwa Martin Kasirye uzwi nka MC Tino yavuze ko ari byiza kuba umuhanzi wanditse izina(legend) nka Kidumu yarateguye igitaramo afatanyije n’abahanzi batandukanye.
Yagize ati “biratanga ishusho nziza kuko ni imbaraga ndetse n’ubufatanye mu’guteza umuziki imbere.”
Yongeyeho ko Kidumu ku giti cye ari umuhanzi munini ku buryo kuba yategura igitaramo ku munsi wahariwe abakundana bitamusaba gukora iyo bwabaga kuko ari umuhanzi wafashe imitima y’abakunzi mu ndirimbo ziganjemo urukundo.
Tino avuga ko kuba umuhanzi Kidumu amaze iminsi atagaragara mu ruhando rw’umuziki bitavuze ko yazimye, cyangwa yibagiranye kuko ari umuhanzi wagutse m ubijyanye n’ umuziki.
Agira ati indirimbo nyishi ze ziracyumvwa n’abasheshe akanguhe ndetse n’urubyiruko bivuze ko gukora indirimbo nshya Atari byo bisobanura ubudahangarwa bwe nk’umuhanzi mukuru.”
Irakoze Sangwa Fabrice
