Umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko uzaba ku wa Gatandatu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025, Vaticani yatangaje ko imihango yo gushyingura Papa Fransisiko izaba ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025 saa yine za mu gitondo (0800 GMT).

Abakardinali bateraniye i Vatican kuri uyu wa Kabiri baganira ku gutegura umuhango wo gushyingura Papa Francis, uzitabirwa n’abayobozi baturutse hirya no hino ku Isi, nibo batoranije uyu munsi Papa azasezererwaho.

Iyo mihango izabera mu mbuga iri imbere ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, hanyuma isanduku irimo umubiri w’uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ukomoka muri Argantine, watabarutse ku wa Mbere afite imyaka 88, izabanza kwinjizwa muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, mbere y’uko ijyanwa muri Bazilika ya Santa Maria Maggiore i Roma aho azashyingurwa.

Papa Fransisiko y’itabye Imana azize guhagarara k’umutima ndetse no gucika k’udutsi dutrwara amaraso mu bwonko (Stroke).

Umubiri wa Papa Fransisiko uzimurirwa muri Bazilika ya Mutagatifu Petero ku wa Gatatu saa tatu za mu gitondo (9:00 AM), aho uzashyirwa kugira ngo abemera bazajye kumusezeraho kugeza ku wa Gatandatu mu gitondo saa yine (10:00 AM) ubwo umuhango wo kumushyingura uzaba.

Vatikani yavuze ko Kardinali Giovanni Battista Re, Umuyobozi w’Inama y’Abakardinali, ari we uzayobora Misa yo kumushyingura, izasomwa ari kumwe n’abandi bayobozi b’ikirenga ba Kiliziya Gatolika barimo Abapatiriyaki, Abakardinali, Arikiyepisikopi, Abepisikopi n’abapadiri baturutse hirya no hino ku isi.

Iyo Misa izarangira hakorwa umuhango wa ‘Ultima commendatio’ n’uwa ‘Valedictio’, ibizatangiza ‘Novemdiales’- iminsi icyenda yo kwibuka no gusengera roho ya Papa Fransisiko ngo iruhukire mu mahoro.

Indi nkuru wasoma: Byinshi ku rupfu rwa Papa Fransisiko