U Rwanda rwazamuye amafaranga yo kwandikisha imodoka

Guhera ku wa 17 Mata 2025, Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya azamura amafaranga yo kwandikisha imodoka, akazashingira ku bunini bwa moteri (engine capacity), harimo no gushyiraho ibiciro byihariye ku modoka zikoresha amashanyarazi ndetse n’ibyapa byihariye (plaque spéciale).

Iri zamuka ry’amafaranga riteganywa n’iteka rya Minisitiri rigena amafaranga yo kwandikisha imodoka ziturutse hanze ndetse n’izari zisanzwe zanditse mu gihugu.

Iri teka rishya ryasinywe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, rikaba ryasimbuye iryo mu mwaka wa 2009.

Muri iri tega bigaragara ko imodoka zifite moteri nini ari zo zizajya zishyura menshi, bitewe n’uko izo moteri zifite ubushobozi bwo gutanga ingufu nyinshi, ariko zikanakoresha lisansi nyinshi.

Ugereranyije n’ibiciro byari bisanzwe, amafaranga yo kwandikisha imodoka yazamutse ku kigero cya 78%, keretse ku modoka zifite moteri ntoya ya 1,000cc cyangwa munsi yayo, aho ibiciro byasigaye uko byari biri.

Ibiciro bishya hashingiwe ku bunini bwa moteri

0–1,000cc: Rwf 75,000 (ntacyahindutse ugereranyije n’umwaka wa 2009), 1,001–1,500cc: habayeho izamuka rya 78% kuko byavuye ku mafaranga 160,000Frw bigera ku mafaranga ibihumbi 285,000.

1,501–3,000cc: Amafaranga yavuye ku bihumbi 250,000Frw agera ku 445,000 Frw, ibigaragaza izamuka rya 78%.

Imodoka zifite 3,001–4,500cc zizajya zishyuzwa ibihumbi 748,000, amafaranga yazamutse aturutse ku bihumbi 420,000.

4,501cc no hejuru zizajya zishyuzwa ibihumbi 997,000Frw avuye ku bihumbi 560,000 Frw.

Ku nshuro ya mbere, imodoka zikoresha amashanyarazi (electric vehicles) zashyizwe mu mabwiriza. Izi modoka zari zitari mu iteka rya 2009 kuko icyo gihe zitari zimenyerewe ku isoko ry’u Rwanda.

Imodoka zikoresha amashanyarazi zizajya zishyura ibihumbi 285,000 Frw mu gihe moto zikoresha amashanyarazi zigomba kwishyura ibihumbi 75,000 Frw.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) igaragaza ko izi modoka zikomeje kwiyongera mu gihugu. Hagati ya 2020 na 2024, hagiye hinjira mu Rwanda imodoka nshya 7,172 zirimo 512 zikoresha amashanyarazi n’izindi 6,660 za hybrid.

Imodoka zitagaragajwe mu byiciro bisanzwe zigomba kuzajya zishyura miliyoni 1,000,000 Frw mu gihe icyapa(plate) cyihariye (numéro spéciale/personnalisée) amafaranga yashyizwe kuri miliyoni 5,000,000 Frw, amafaranga yazamuwe avuye ku bihumbi 640,000Frw.

Nk’uko imibare ya 2024 y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) ibigaragaza, mu 2023 hari hamaze kwandikwa imodoka ibihumbi 330,166 mu Rwanda.

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes