Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA, cyatangaje ko guhera muri Mata 2025, umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka uzatangira kuvugururwa ndetse ugashyirwaho igice cyo mu kirere mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’imodoka uwurangwamo.

Aganira na The New Times, Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yasobanuye uko umuhanda uzaba ureshya n’uko uzakorwamo.

Yagize ati “Umuhanda ureshya n’ibilometero 10 uzagurwa, ugabanywemo ibice bine. Ubusanzwe wari ufite ibice bibiri binyuramo ibinyabiziga bijya mu byerekezo bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko umuhanda wo hejuru uzaba ureshya na kilometero 1,2 uzava kuri Prince House ugere ku cya Mitsingi ndetse ko na wo uzaba ufite ibice bine.

Munyampenda yavuze ko inzira ziganisha ku guha isoko rwiyemezamirimo uzavugurura uyu muhanda ikomeje kandi ingengo y’imari y’uyu mushinga izamenyekana isoko ryamaze gutangwa.

Gahunda yo kuvugurura uyu muhanda imaze igihe kuko muri Kamena 2019, Leta y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa basinyanye amasezerano ya miliyari 54Frw azifashishwa mu bikorwa byo kuwuvugurura.

Umuhanda wa Prince House-Giporoso-Masaka ukunda kubamo umuvundo ahanini bitewe n’imodoka z’abantu ku giti cyabo baba bajya mu kazi cyangwa bavayo, imodoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange ndetse n’amakamyo atwara imizigo ajya mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.

Uyu muhanda numara kuvugururwa byitezwe ko uzarushaho guhuza umujyi wa Kigali rwagati n’icyanya cyahariwe inganda i Masoro n’icyambu cyo ku butaka cya Masaka.

Uzoroshya kandi kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.