Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2024, nibwo Lt Gen Igor Kirillov wari umuyobozi w’ingabo z’u Burusiya zikoresha intwaro kirimbuzi, iz’ibinyabutabire n’izangiza ibinyabuzima ndetse n’umwungiriza we, baturikanywe n’igisasu.
Amakuru aturuka mu kigo gikomeye cy’ubutasi cya Ukraine avuga ko Kyiv ifite uruhare mu iyicwa ry’uyu mujenerali, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Ukraine ndetse n’ibiro ntaramakuru by’amahanga.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’igihugu cy’Uburusiya TASS bibitangaza ngo, igisasu cyaturikanye Lt Gen Kirillov n’umwungirije cyari giteze kuri moto ya ‘Scooter’ yari iparitse hafi y’umuryango w’inzu barimo.
Amafoto yafotowe ahabereye ibi byago agaragaza ko umuryango w’iyi nyubako wangijwe n’iki gisasu, ndetse n’amadirishya yaho yamenetse. Iruhande hari isashi y’umukara yagenewe kubikwamo imirambo.
Mbere yuko Ukraine ivuga ko ariyo yishe Lt Gen Kirillov, urwego rushinzwe iperereza rwari rwatangaje ko rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uko iki cyaha cyakozwe, kandi ko hari hanatangiye igikorwa cyo gusaka abaturage, hashakishwa uwateze iki gisasu.
Rwagize ruti “Ibikorwa by’iperereza n’ibyo gusaka byatangiye, hagamijwe kumenya uko byagenze kugira ngo icyaha gikorwe.”
Lt Gen Kirillov w’imyaka 54 y’amavuko yayoboraga ingabo zikoresha intwaro kirimbuzi, iz’ibinyabutabire n’izangiza ibinyabuzima kuva mu 2017.
Yari umwe mu bo Ukraine yashinjaga gukoresha intwaro nk’izi mu ntambara u Burusiya bwayishojeho kuva muri Gashyantare 2022.
Amakuru aturuka mu kigo cy’umutekano cya SBU muri Ukraine yatangarije ikinyamakuru cyigenga cya Ukraine agira ati: “Kirillov yari umunyabyaha w’intambara kandi yari yarakurikiranwe n’amategeko, kuko yategetse gukoresha intwaro z’ibinyabutabire zabujijwe mu kurwanya igisirikare cya Ukraine.”
Nyuma y’ibyatangajwe na SBU, Dmitry Medvedev wahoze ari perezida w’Uburusiya, ubu wungirije umuyobozi w’akanama gashinzwe umutekano mu Burusiya, yavuze ko ubuyobozi bwa Ukraine buzahura n’akaga mu guhorera Lt Gen Kirillov.
