Ukraine: Ibitero by’Uburusiya byateje ibura ry’umuriro ku miryango irenga miliyoni

Mu ijoro ryakeye, i Kyiv, muri Ukraine, imiryango irenga miliyoni yabuze umuriro mu gihe kirenga amasaha 9 nyuma y’igitero cyagabwe n’Uburusiya ku bikorwa remezo bifite aho bihuriye n’ingufu z’amashanyarazi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Ingufu, German Halushchenko muri Ukraine yemeje aya makuru, yongeraho ko ibitero byakorewe hirya no hino mu gihugu hose gusa ko uduce twibasiwe cyane twiganjemo utwo mu Burengerazuba aritwo Lviv, Volyn na Rivne.

Icyakora ngo hashyizweho uburyo bwo kubona amashanyarazi mu buryo bw’ibanze.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingufu muri Ukraine, ni ku nshuro ya 11 Uburusiya bugaba igitero kiremereye ku miyoboro y’ingufu za Ukraine muri 2024.  Ni ibitero byatumye habaho ibura ry’amashanyarazi mu gihugu hose mu buryo buhoraho.

Nibura abantu batanu bakomerekejwe n’ibi bitero, harimo umuntu umwe mu ntara yo hagati ya Vinnytsia, babiri mu Ntara y’Amajyepfo ya Odesa, na babiri mu murwa mukuru Kyiv.

Mu mujyi wa Kharkiv, igisasu cyangije ibikorwa by’ubucuruzi by’abasivile, nk’uko inzego z’umutekano zibitangaza.

Ibi bitero byakozwe n’indege zitagira abapilote ‘drones’ zigera ku 100 n’ibisasu birenga 90, nk’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yabitangaje.

Ibi bibaye nyuma yuko, ku wa Kabiri, Uburusiya bwohereje indege 188 zitagira  abadereva  muri Ukraine.

Icyo gitero kikaba cyarangije ibikorwaremezo binyuranye gusa ibyo mu Burengerazuba bikaba ari byo byibasiwe ku buryo bukabije.

Abayobozi muri Ukraine bavuga ko ibikorwaremezo bitanga ingufu z’amashanyarazi biri mu byakunze kwibasirwa bikabije n’ibitero by’Uburusiya kuva muri Gashyantare 2022, ubwo hatangiraga intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya. Ibi ngo byatumye muri iki gihugu ibikorwaremezo byinshi byangirika binateza umwijima mu duce tumwe na tumwe.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads