Abantu 15 bamaze kumenyekana ko biciwe mu bitero u Burusiya bwagabye ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, naho abandi benshi babikomerekeramo.
Ibi bitero byabaye mu ijoro rishyira ku wa Kabiri biri mu bikomeye bigabwe I Kyiv kuva impande zombi zakinjira mu ntambara isesuye mu myaka irenga itatu ishize.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu cya Ukraine, Ihor Klymenko, yavuze ko u Burusiya bwohereje utudege tutagira abapilote (drones) 440 na missile 32 mu kurasa ku murwa mukuru w’igihugu.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yatangaje ko abasirikare babwo barashe drones 147 zoherejwe na Ukraine mu ijoro ryakeye.
Ibi bitero byagabwe mu duce 27 tw’umujyi wa Kyiv, byamaze amasaha icyenda. Kimwe mu bisasu bya ‘ballistic’ cyoherejwe cyaguye ku nyubako y’amagorofa icyenda ituyemo abantu, yitura hasi. Aha ni naho haguye benshi mu bishwe n’ibi bitero.
Ni ibitero kandi, byatumye bamwe mu baturage bahunga bajya mu bwihisho bwo mu butaka guhera mbere ya saa sita z’ijoro kugeza mu rukerera izuba rirashe
Minisitiri Ihor Klymenko yavuze ko amakipe y’ubutabazi agikomeje ibikorwa byo gushakisha abantu bagwiriwe n’inyubako.
Mu byumweru bishize, u Burusiya bwongereye ubukana bw’ibitero byo mu kirere ku mijyi ya Ukraine, bukoresha uburyo bwo kohereza amatsinda manini ya drones n’ibikoresho bikomeye birenze ubushobozi bw’ubwirinzi bwo mu kirere bwa Ukraine.
Ukraine nayo ubwayo yatangije ibitero byayo bikomeye ku Burusiya, nyuma y’uko ibiganiro bitaziguye hagati y’impande zombi ziri mu ntambara byananiwe kugera ku masezerano yo guhagarika imirwano cyangwa indi ntambwe ifatika.
Perezida Volodymyr Zelensky yise icyiciro gishya cy’ibitero by’u Burusiya “Iterabwoba rihambaye.”
Yashinje Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuba ari we uri gutangiza ibi bitero bikomeye “kubera ko ashoboye gukomeza iyi ntambara.”
Yakomeje agira ati: “Birababaje kubona abafite ububasha ku Isi barebera ibyo biba.” “Ni abagizi ba nabi bakwiye kumva ububabare, si abantu basanzwe, b’amahoro.”
Minisitiri Ihor Klymenko nawe yavuze ko ibitero bya drones byanibasiye umujyi wa Odesa uri mu majyepfo ya Ukraine, bihitana umuntu umwe ndetse bikomeretsa abandi 10.
Zelensky yari yizeye kugirana ikiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu nama ya G7 yabereye muri Canada ku wa Kabiri — ariko Trump yahisemo kugabanya igihe yagombaga kumara muri iyo nama kubera gukara kw’ibibazo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ayo makuru si meza kuri Zelensky n’ubuyobozi bwe, bwari bufite icyizere cyo kubonara inkunga ya Amerika muri yo nama kugira ngo bashyigikirwe mu ntego za gisirikare n’a politike za Ukraine.
