RALGA irishimira uruhare igira mu kongerera ubushobozi inzego z’ibanze

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali RALGA ryateraniye mu nteko rusange yaryo ya 29 ritora abayobozi baburaga mu kuzuza inzego zagenwe, ariko ryongera no kwishimira ibyagezweho.

RALGA yashinzwe mu 2002, kugeza ubu ikaba yishimira ko yashoboye gutanga umusanzu wayo mu gushakira uturere n’umujyi wa Kigali abakozi beza, kongerera ubushobozi abakozi, ndetse no kuzamura imibereho myiza ya buri munyamuryango ku giti cye.

Mu mwaka ushize iri shyirahamwe ryatanze akazi ku bakozi   basaga hafi 3000 mu nzego z’ibanze bikaba byarakorewe rimwe nk’uburyo bwo gutanga serivisi nziza. 

Umuyobozi w’inama nshingwabikorwa ya   RALGA watowe mu nteko rusange iheruka, na we yasezeranyije abanyamuryango gukomereza aho abo basimbuye bari bagejeje, bakubakira ku byagezweho, aho agira ati “nzakomeza kubakira ku byagezweho n’ubuyobozi bwabanje, kongerera ubushobozi abakozi bashoboye mu nzego z’ibanze ndetse no gukorera ubuvugizi inzego z’ibanze, dushyira umuturageku isonga.”

Komite nshingwabikorwa y’uru rwego igizwe n’abantu barindwi  ikaba ihagarariwe na Dr UWIZEYE Odette   n’abamwungirije babiri  abandi bakaba ari abakomiseri. Ikaba iterana   rimwe mu mezi atatu ireba ibyatanzwe mu nteko rusange ikabishyira mu bikorwa.

Iri shyirahamwe rifite ishingano zo kongerera ubushobozi inzego zibanze, gushakira imyanya abayobozi mu nzego z’ibanze, kuzikorera ubuvugizi ndetse no kuzihagararira.

Ku wa 06 kamena 2025 inteko rusange yagarutse ku uruhare rw’Inzego z’Ibanze muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2),n’Icyerekezo cya RALGA cya 2025-2030.

Dr UWIZEYE Odette watorewe kuba umunyamabanga shingwabikorwa  mushya wa RALGA(Rwanda Association of local a government Authorities) akaba  Ari na Perezida wa njyana y’Akarere ka Rusizi, yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Jeannette NYIRAMASENGESHO weguye  ku mpamvu ze.

Yatorewe rimwe kandi na KABAHIRE Stella na NARANGWE C. Liliane batorewe kwinjira muri Komite Ngenzuzi ya RALGA.

Abatowe baba bafite Manda y’imyaka itanu n’ubundi ingana n’iy’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Manda ikurikira, izatangira mu mwaka utaha 2026 ubwo hazongera gutorwa abandi bayobozi.

Umwanditsi: Umutesi Josiane