Amafoto: Uko hirya no hino ku Isi binjiye muri 2025
Ubu urimo gusoma iyi nkuru, Isi yose iri mu mwaka mushya wa 2025. Bifata amasaha 26 kugira ngo umwaka mushya wakirwe mu masaha 39 atandukanye y’isi.
Ikirwa cya Kirisimasu muri Kiribati, igihugu kiri mu nyanja ya Pasifika y’Amajyepfo, kiba icya mbere mu kwinjira mu mwaka mushya. Hawaii, Samoa y’Amerika, n’ibirwa byinshi byo hanze ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni bimwe mu bice by’isi byinjira mu mwaka mushya nyuma y’abandi.
Mu kwinjira mu mwaka mushya, hirya no hino haturitswa ibishahi by’urumuri bizwi nka ‘Firewoks’. Mu Rwanda ibi bishahi byaturikirijwe mu mijyi itanu ariyo; Kigali, Rubavu, Musanze, Gicumbi na Nyagatare.
Mu mafoto, ICK News igiye kugutembereza hirya no hino ku Isi, kugira ngo wirebere uko binjiye mu mwaka mushya wa 2025.
Muri Kigali, ibishashi by’urumuri byaturikirijwe ahantu hatandukanye. Aha ni muri ‘Car free zone’ inyuma y’ibiro by’Umujyi wa KigaliIturitswa ry’ibishahi by’urumuri muri Kigali ryamaze iminota 18. Abaturage baryishimiye bavuga ko uyu mwaka byari byiza ugereranyije n’ituritswa ryabaye ubwo binjiraga muri 2024Ibishashi by’urumuri mu kirere cy’Umujyi wa New York wo muri Leta Zunze Ubumwe za AmerikaManhattan, abaturage bari benshi bari kureba ituritswa ry’ibishashi by’umuriro Ku mucanga wa Copacabana mu Mujyi wa Rio de Janeiro, BrazilMu mujyi rwagati rwa Londre, mu BwongerezaAbakundana basoreje umwaka hamwe, ku bo byashobotse. Aha ni mu Mujyi wa Vilnius, LithuaniaIbishashi by’urumuri mu kirere cyo mu Misiri, mu Mujyi wa Giza, hafi ya PiramideMuri Syria, mu Murwa mukuru Damascus naho bizihije ibirori byo kwinjira mu mwaka mushya dore ko bafite n’ubutegetsi bushyaIbishashi by’urumuri byazengurukijwe inyubako ndende ku Isi, Burj Khalifa. Iyi nyubako iherereye mu Mujyi wa Dubai ho muri Leta zunze Ubumwe z’AbarabuMu birori byo kwishimira Umwaka mushya, i Mumbai mu Buhinde, abaturage bacannye telefoni zaboKu mucanga wa Ancol muri Jakarta, Indonesia. Abaturage barimo bareba ituritswa ry’ibishashi by’urumuriMu Mujyi wa Wuhan, ho mu Bushinwa, ibipurizo byarekuriwe mu kirere mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya Hong KongMu gihe cyo guturitsa ibishashi by’urumuri, abaturage baba bafata amashusho. Aha ni Taipei muri TaiwaniInyubako ya Tokyo Metropolitan Government mu Buyapani yanditsweho ubutumwa bwifuriza abantu umwaka mushyaSydneyFilipine, abana bacannye imuri zikoreshwa mu masabukuu mu rwego rwo kwinjira mu mwaka mushyaSeoul, Koreya y’Epfo, abaturage bafashe amafoto y’uko izuba rya nyuma ryo muri 2024 ryarengagaCairo mu Misiri. Ikaze muri 2025.
ICK News irabifuriza mwese gukomeza kuryoherwa n’intangiro nziza za 2025 kandi umwaka uzababere mwiza mu nguni zose.
Amafoto: Getty Image, Umujyi wa Kigali, AFP, Reuters na AP