Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, (IFAD) cyahaye Leta y’u Rwanda inkunga ya miliyoni 78.5 z’amadolari izakoreshwa mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.
Amasezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, mu gihe IFAD yo yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo mu Rwanda, Dagmawi Habte-Selassie.
Biteganyijwe ko iyi nkunga izakoreshwa mu kuhira imisozi itandukanye yo mu Karere ka Kayonza isanzwe ikorerwaho ubuhinzi, ndetse no guteza imbere urwego nyongeragaciro rw’amatungo magufi.
Ibi byose bizakorwa hagamijwe kugabanya ubukene, kongera umutekano w’ibiribwa, kuzamura ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu buhinzi, no kongera amafaranga yinjira mu miryango iherereye mu cyaro.
Akarere ka Kayonza kazakorerwamo uyu mushinga wo kuhira ni kamwe muri duke tujya twibasirwa n’amapfa mu Rwanda aterwa n’Izuba ryinshi. Ikibazo nk’iki giheruka kumvikana mu mpera za 2025, ndetse cyasize abayoboraga aka karere birukanywe.
Kuri ubu hari gukorerwa imishinga itandukanye izakemura iki kibazo burundu, irimo n’uwo kubaka icyuzi gihangano cya Gishanda kizafasha mu kuhira imyaka kuri hegitari 200.

Yusuf Murangwa (ibumoso) na Dagmawi Habte-Selassie (iburyo) basinya amasezenao y’inkunga ingana miliyoni 78.5 z’amadolari
