Guverinoma y’u Rwanda irimo gushaka nibura miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika (angana na miliyari zisaga 432 Frw) kugira ngo ishyireho iminara mishya ya telefoni ngendanwa, mu rwego rwo gukuraho icyuho cy’ikwirakwizwa rya internet mu gihugu, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Isnovasiyo (MINICT).

Kuri ubu, ikwirakwizwa rya interineti mu Rwanda riri ku gipimo cya 83%, bivuze ko 17% by’Abanyarwanda batari bagerwaho nayo.

Nk’uko Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Isnovasiyo, Paula Ingabire, abisobanura, icyuho cya interineti kigaragara cyane mu bice by’icyaro no mu duce dutuwe n’abantu bake.

Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, ubwo yasobanuraga ibibazo biterwa na interineti idahagije ku itangwa rya serivisi, Minisitiri Ingabire yabwiye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ko kugira ngo u Rwanda rugere ku gipimo cya 97% by’abagerwaho na interineti, bisaba iminara mishya iri hagati ya 720 na 800.

Yongeyeho ko kugira ngo igihugu kigere ku gukwirakwizwa interineti ku rwego rw’igihugu hose no kugira ngo buri wese abashe kuyibona yihuta kandi ihamye, hazakenerwa iminara mishya igera kuri 2,500, yiyongera kuri 1,700 isanzweho, bikazatwara nibura miliyoni 300 z’amadolari.

Iki kibazo cyagarutsweho n’Abadepite nyuma y’igenzura bakoze kuva ku ya 28 Gicurasi kugeza ku ya 8 Kamena, rigamije gusuzuma imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu itangwa rya serivisi za Leta mu nzego z’ibanze.

Abadepite bagaragaje impungenge ku kutaboneka kwa interineti mu bice bimwe na bimwe, ndetse no kuba aho iboneka itagira imikorere ihamye, bavuga ko guhagarara kenshi kwayo bigira ingaruka ku itangwa rya serivisi z’ikoranabuhanga ku gihe. Banavuze kandi ko amasisteme yifashishwa agifite ubushobozi buke bwo guhangana n’ubwinshi bw’abaka serivisi, cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi, uburezi, ubuzima n’imisoro.

Ibindi bibazo byagarutsweho birimo kudakora neza kwa sisitemu y’ubutaka, kudahuza kwa porogaramu z’ikoranabuhanga zitandukanye, kubura ibikoresho bya telefoni ngendanwa, ubumenyi buke mu ikoranabuhanga, ndetse n’uko serivisi nyinshi zo kuri interineti zikoreshwa mu Cyongereza gusa, bigatuma abaturage benshi batabasha kuzigeraho byoroshye.

Minisitiri Ingabire yasobanuye ko: “Ikibazo nyamukuru gishingiye ku miterere y’igihugu cyacu igizwe n’imisozi n’ibibaya byinshi. Twasanze hakenewe iminara mishya iri hagati ya 720 na 800 kugira ngo tugere nibura kuri 97% by’abagerwaho na interineti. Si uko tutifuza kugera ku gipimo cya 100%, ahubwo kuko kugera kuri urwo rwego bisaba gushyiraho iminara irenga 2,500 hejuru y’iyisanzweho 1,700.”

Ikibazo cy’itumanaho rya interineti cyagarutsweho kandi mu bushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere buherutse gushyirwa hanze n’Urwego rw’Imiyoborere, aho ku nshuro yayo ya 12 yatangajwe ku wa 31 Ukwakira 2025, igipimo cy’itangwa rya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga cyamanutse kikagera kuri 66.90% kivuye kuri 67.13% cyariho ubwo ibu bushakashatsi bwaherukaga gukorwa.

Mu gusobanura gahunda zashyiriweho gukemura icyuho cya interineti, Minisitiri Ingabire yavuze ko sosiyete z’itumanaho zifite ubushobozi bwo kongeraho iminara nibura 220 zinyuze mu byangombwa byo gukora zisanganywe.

Yongeyeho ati: “Ibi bisobanuye ko gukuraho icyuho gisigaye cy’iminara irenga 500 bisaba imbaraga zirenze ubushobozi sosiyete z’itumanaho zisanzwe zifite.”

Minisitiri Ingabire kandi yasobanuye ko Guverinoma yashyizeho ikigega cyihariye kigamije gufasha mu gukwirakwiza interineti mu bice sosiyete z’itumanaho zitinya gushoramo imari kubera kutinya igihombo zishobora guhura nacyo.

Yagize ati: “By’umwihariko, hashyizweho ikigega gishingiye kuri 4% by’inyungu zibonwa buri mwaka n’izo sosiyete, ayo mafaranga agashyirwa mu mishinga igamije kwagura ibikorwa remezo by’itumanaho mu bice bitagerwaho neza nayo.”

Yavuze ko iki kigega, gifatanyije n’izindi gahunda zigikomeje, cyamaze kugira uruhare runini mu bikorwa remezo, aho cyafashije mu kubakwa kw’iminara 233 kuva mu mwaka wa 2019.

Mu gihe yabazwaga igihe byamara kugira ngo icyuho cya interineti gikurweho burundu, Minisitiri Ingabire yasubije ati: “Nituramuka tubonye ishoramari rikenewe, bizadusaba imyaka itarenze itatu kugira ngo dukureho burundu icyo cyuho tubinyujije mu kubaka iminara ikenewe.”

Yongeyeho ati:“Iki kibazo kiri mu byahawe uburemere bukomeye mu byo Guverinoma ishyira imbere nk’ibikenewe gutezwa imbere byihutirwa.”