Muhanga: Urubyiruko rukora ubucuruzi rwahuguwe uko rwateza imbere ibyo rukora

Bamwe mu rubyiruko rukora imirimo itandukanye rurimo abafotora, abacuruzi, abakora ibijyanye n’ubwiza ndetse n’abandi bafite ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, bari mu mahugurwa agamije kubafasha kunoza no guteza imbere imishinga yabo, mu buryo bwemewe kandi burambye.

Aya mahugurwa ari gutangwa muri gahunda yiswe “Start & Improve Your Business”, yatangijwe na International Labour Organization (ILO) ku bufatanye n’Igega gitera Inkunga Imishinga y’Iterambere (BDF).

Ni amahugurwa yatangiye ku wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo 2025, akaba ari kubera mu Karere ka Muhanga, aho yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa BDF mu gihugu, Vincent Munyeshaka.

Abayitabiriye bashimangira ko azabafasha guhindura imikorere

Denise, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa ukora ubucuruzi bwa resitora, yavuze ko icyatumye ayitabira ari kugira ngo agire ibitekerezo byagutse byamufasha kubwagura.

Yagize ati: “Ndi guhura na bagenzi banjye bafite ubunararibonye butandukanye, kandi nizeye ko bizamfasha kubona ibitekerezo bishya bizamfasha kuzamura umushinga wanjye.”

Umucuruzi ukorera mu Mujyi wa Muhanga witwa Bizimana Egide, yabwiye ICK News ko aya mahugurwa ayungukiramo ubumenyi bw’uko yakemura zimwe mu mbogamizi yahuraga na zo mu mikorere ye.

Ati: “Mbere nabaga mfite ubwoba bwo gushora igishoro gike, rimwe na rimwe ntagire uko nitaho abakiriya. Ariko aya mahugurwa azamfasha kumenya uko nakoresha neza amafaranga make mfite, n’uko nakwitaho abakiriya kugira ngo ubucuruzi bwanjye butere imbere.”

Ku rundi ruhande, Bizimana Eric, ukora ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi, yavuze ko aya mahugurwa ari “impamba ikomeye” ku bikorera bato.

Ati: “Aya mahugurwa azamfasha kumenya uko na kwita kuri ‘stock’ yange ndetse no kumenya uko nakoresha ibikoresho nkoresha mu bushabitsi bwange neza, kandi azamfasha kumenya uko nacunga ibiciro by’ibiciruzwa byange haba mu byinjiye n’ibyasohotse.”

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshaka, yavuze ko kimwe mu byo iyi gahunda igamije ari ugufasha urubyiruko gutsinda imbogamizi zijyanye no kubona igishoro.

Yagize ati: “BDF ifite serivisi ifasha urubyiruko kubona igishoro binyuze mu kubatangira ingwate igera kuri 75%. Hari n’ibihembo bitangwa ku rwego rw’igihugu ndetse n’inkunga zituruka muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, zigamije gushyigikira urubyiruko mu mishinga yarwo.”

Yongeyeho ko aya mahugurwa atari ubwa mbere abaye, kuko andi nk’ayo yagiye atangwa hirya no hino mu gihugu, kandi ko yatanze umusaruro ugaragara ku rwego rw’ibigo bito n’ibiciriritse.

Ati: “Kuva BDF yatangira gukorana n’aba bakora ubucuruzi buto, ibigo birenga ibihumbi 53 byamaze kubona serivisi zacu. Mu myaka 15 tumaze, twafashije guhanga imirimo isaga ibihumbi 350, kandi buri mwaka dufasha guhanga hagati y’ibihumbi 25 na 30.”

Iki kiciro cya mbere cy’aya mahugurwa kizasozwa ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo 2025. Nyuma yaho, ibindi by’iciro bizakomereza mu tundi turere tw’u Rwanda turimo Musanze, Ruhango na Rusizi, aho hitezwe guhugurwa abandi bikorera bagera kuri 450 ku rwego rw’igihugu.