Zohran Mamdani yanditse amateka mashya yo kuba umuntu wa mbere wavukiye muri Afurika by’umwihariko i Kampala muri Uganda, ugiye kuyobora umujyi wa New York, kimwe no kuba umuyisilamu wa mbere utorewe kuyobora uyu mujyi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mamdani, w’imyaka 34 gusa, abaye umuyobozi muto cyane wagize ayo mateka kuva mu mwaka wa 1892. Intsinzi ye yakiranywe ibyishimo n’imiryango y’abimukira, urubyiruko ndetse n’abanyapolitiki bashya, nk’ikimenyetso cy’impinduka ikomeye mu miyoborere ya New York.
Yavukiye i Kampala, aza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite imyaka irindwi. Yize mu mashuri azwi cyane arimo Bronx High School of Science, ahavana ubumenyi bukomeye. Afite impamyabushobozi muri Africana Studies yakuye muri Bowdoin College.
Ni umuhungu w’umunyamakuru n’umushakashatsi uzwi cyane mu by’imibereho y’abantu, Prof. Mahmood Mamdani, wigisha muri kaminuza ya Columbia, ndetse n’umukinnyi wa filime n’umuyobozi wa sinema w’icyamamare Mira Nair.
Zohran Mamdani ni umuyisilamu wigaragaza ku mugaragaro, kandi mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, yagiye asengera mu misigiti itandukanye, asohora amashusho avuga mu ndimi zitandukanye — harimo Urdu, Icyesipanyoli n’Icyongereza — ndetse rimwe na rimwe agasangira ifunguro rya Ramadan n’abaturage muri gari ya moshi.
Yigeze kuvuga ati:
“Kwigaragaza nk’umuyisilamu ku mugaragaro bisobanuye ko twishyira ahagaragara, aho dushobora gutakaza umutekano.”
Nubwo yakiriye ubutumwa bw’urwango buturutse kuri bamwe, Mamdani avuga ko urugendo rwe, kuva muri Afurika kugera i New York, ari ikimenyetso cy’amahirwe abimukira bashobora kubona iyo bemerewe amahirwe angana.
Mu migambi ye yo kuyobora New York, yashimangiye gahunda zirebana n’imibereho myiza y’abaturage, harimo gushyiraho bisi zitwara abantu ku buntu, gushinga amaduka agurisha ibiribwa ku giciro gito, kurwanya ubusumbane mu bukode bw’inzu, gutanga amacumbi ahendutse ku miryango ikennye, no gushyiraho amatsinda agenzura abakodesha amazu barenganya abaturage.
Abamunenga bavuga ko izo gahunda zidasobanutse mu ngengo y’imari, ariko abamushyigikiye bavuga ko asubiza New York mu ishusho y’umujyi w’ubutabera n’ubumwe bw’abantu bose.
Mu mbwirwaruhame yatanze nyuma y’intsinzi, Mamdani yagarutse ku rugendo rwe kuva i Kampala kugeza mu biro bikuru by’umujyi wa New York, agira ati: “Ndi hano kubera ababyeyi banjye bizeye ko kwambuka imipaka byakingura imiryango mishya.”
Yongeyeho ati: “Uyu munsi mpagaranye namwe nk’ikimenyetso cy’uko iyo miryango ari iyacu twese, abayisilamu, abimukira, urubyiruko n’abakozi, twese uyu mujyi ni uwacu.”
Zohran Mamdani yinjiye mu mateka nk’umwe mu bayobozi batanga icyizere gishya ku rubyiruko n’abimukira bashaka kubona isi irangwa n’uburinganire, ubwisanzure n’ubutabera kuri bose.
