Minisitiri Mukazayire yibukije urubyiruko ko siporo ikwiye kujyana no kwirinda ibiyobyabwenge

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yibukije urubyiruko ko kugira ubuzima bwiza bisaba gufata ingamba zirimo kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’itujuje ubuziranenge, anabasaba gukunda no kwitabira siporo kuko ari ingenzi mu kubungabunga ubuzima no kugira imibereho myiza.

Ibi yabigarutseho ku wa 13 Nzeri 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro muri Siporo Rusange, igikorwa gihuriza hamwe abaturage mu gukora imyitozo ngororamubiri no guteza imbere umuco wo gukora siporo.

Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko, Minisitiri wa Siporo yabibukije ko ubuzima bwiza atari ugukora siporo gusa, ahubwo ko bukwiye no kujyana no kwirinda ibikorwa bishobora kubwangiza. Yabasabye kugira uruhare mu kurinda ubuzima bwabo, cyane cyane birinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibyuma.

Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo

Yanasabye urubyiruko gukunda siporo no kuyigira imwe mu ngeso za buri munsi, kuko uretse gufasha umubiri kugira imbaraga, siporo inafasha abantu kugira imibereho myiza no kwirinda imyitwarire ishobora kubagiraho ingaruka.

Urubyiruko ni rumwe mu byiciro bikunze kwitabira ibikorwa bya siporo. Kubashishikariza kuyikunda no kuyitabira bishobora kubafasha gukoresha neza igihe cyabo, kubungabunga ubuzima ndetse no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere umuryango n’igihugu.

Siporo Rusange ikomeje kuba umwanya mwiza wo guhuriza hamwe abaturage b’ingeri zitandukanye , bakora imyitozo ngororamubiri hagamijwe guteza imbere ubuzima.

Ubutumwa bwa Minisitiri Mukazayire bwibanze ku kuba urubyiruko rukwiye gukunda siporo, kuyitabira kenshi no kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibyuma kugira ngo rugire ubuzima bwiza kandi rushobore gutegura neza ejo hazaza.

Siporo, kwirinda ibiyobyabwenge no kugira imibereho myizani bimwe mu byafasha urubyiruko kugira ubuzima bwiza, gukoresha neza igihe cyarwo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yanditswe na Umutesi Josiane