Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu minsi iri imbere u Rwanda ruzatangiza gahunda nshya yo gutanga indangamuntu y’ikoranabuhanga, igamije kunoza serivisi z’irangamimerere no koroshya uburyo bwo kumenya imyirondoro y’abaturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yabitangaje mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo yasubizaga ibibazo by’abadepite ku mikorere y’izi serivisi, cyane cyane ku bibazo byagaragaraga mu mirenge itandukanye itari ifite ubushobozi bwo gufotora abashaka indangamuntu cyangwa abazitaye.

Yavuze ko Leta yamaze gutegura imashini 1000 zizakoreshwa mu gukusanya amakuru y’abaturage bazahabwa indangamuntu nshya. Izo mashini zizashyirwa mu tugari aho zizaguma, kugira ngo zifashishwe no mu bindi bikorwa by’irangamimerere, bitandukanye nk’uko byakorwaga mbere.

Minisitiri Habimana yagize ati “Ubu hagiye gutangira gahunda yo gutanga indangamuntu y’ikoranabuhanga. Abaturage bose bazafotorwa, harimo n’abari munsi y’imyaka 16. Ibi bikoresho byamaze gutegurwa kandi bizaguma ku tugari kugira ngo byifashishwe igihe kirekire.”

Yasobanuye ko iyi ndangamuntu nshya izaba ububiko bwizewe bw’amakuru y’abaturage, kandi izakoreshwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, uburezi, ubucuruzi n’ubuhahirane n’ibindi.

Ati “Izaba ifite nimero idahinduka, bityo bizorohereze abaturage mu gihe bayitaye cyangwa bayibuze, kuko bazajya bahabwa indi ifite nimero imwe”.

Yanavuze ko abakozi bazakorana n’iyi gahunda bari guhugurwa, kugira ngo batangire akazi kabo mu buryo bwihuse kandi bunoze.

Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), cyo cyatangaje ko gahunda yo kwemeza imyirondoro y’abaturage (izwi nka pre-enrollment platform) yatangiye ku wa 7 Kanama 2025, kandi ikaba imaze kwitabirwa n’abarenga 3300.

Iyi gahunda itegura ishyirwa mu bikorwa ry’indangamuntu y’ikoranabuhanga, aho abaturage bazajya bemeza imyirondoro yabo banyuze ku rubuga Irembo.Gov cyangwa ku biro by’utugari. Nyuma yo kwemeza amakuru yabo, bazahabwa kode izabemerera gutanga ibimenyetso ndangamiterere mu gihe cyo gufotorwa.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iyi karita nshya izafasha kunoza imitangire ya serivisi mu gihugu hose, ndetse ikarushaho gufasha inzego za Leta n’iz’abikorera gukorana neza n’abaturage, hashingiwe ku makuru yizewe kandi akomatanyije.