U Buhinde: Indege yari itwaye abantu 242 yakoze impanuka ku kibuga cy’indege cya Ahmedabad

Indege ya Air India yari igiye i Londres itwaye abantu 242 yakoze impanuka hashize iminota mike ihagurutse mu mujyi wo mu burengerazuba bw’u Buhinde wa Ahmedabad kuri wa Kane, nk’uko kompanyi y’indege na polisi babitangaje, ariko ntibagaragaza niba hari abapfuye.

Air India yatangaje ko indege yari igiye ku kibuga cy’indege cya Gatwick mu Bwongereza, mu gihe abapolisi bavuze ko yakoze impanuka mu gace gatuwemo n’abaturage kari hafi y’ikibuga cy’indege.

Nk’uko umwe mu bavuganye na Reuters dukesha iyi nkuru yabivuze, muri abo bantu 242 harimo abantu bakuru 217 n’abana 11. Muri bo, 169 bari Abahinde, 43 bari Abongereza, 7 bari Abanya-Portugal, naho 1 akaba Umunya-Canada.

Urubuga rukurikirana indege rwa Flightradar24 rwatangaje ko iyo ndege yari Boeing 787-8 Dreamliner, imwe mu ndege zigezweho mu gutrwara abagenzi zikoreshwa muri iki gihe.

Air India nayo yanditse kuri X iti: “Kugeza ubu turacyakusanya amakuru arambuye, kandi turaakomeza gutanga andi makuru.”

Amateleviziyo yatangaje ko impanuka yabaye nyuma gato y’uko indege ihagurutse. Televiziyo imwe yerekanye indege iri guhaguruka hejuru y’aho abantu batuye, hanyuma ihita ibura ku mashusho mbere y’uko haboneka igihu kinini cy’umuriro uzamuka mu kirere inyuma y’inzu.

Amashusho kandi yagaragaje ibisigazwa by’indege biri gushya, umwotsi mwinshi w’umukara ugaragara mu kirere hafi y’ikibuga cy’indege.

Hari n’amashusho yagaragaje abantu batwarwaga mu modoka zitwara indembe.

Nk’uko abashinzwe kugenzura indege ku kibuga cy’indege cya Ahmedabad babitangaje, iyo ndege yahagurutse saa 1:39 P.M (0809 GMT). Yahamagaye itanga ubutumwa bwa “Mayday”, bugaragaza ko hari ikibazo gikomeye, ariko nyuma yaho ntihongeye kuboneka amakuru ava mu ndege.