Umubare w’abahitanwe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi ndetse n’urubura byibasiye Intara ya Eastern Cape muri Afurika y’Epfo guhera mu mpera z’icyumweru gishizje wageze ku bantu 49.
Ibi byatangajwe na Guverineri w’intara ya Eastern Cape, Oscar Mabuyane, aho yagize ati: “Umubare uragenda wiyongera isaha ku isaha. Ibintu bimeze nabi cyane.”
Mu mibiri yabapfuye imaze kuboneka harimo iy’abana bane, umushoferi n’undi muntu umwe bari mu modoka ya bisi yatwawe n’amazi y’umwuzure ubwo yari iri kwambuka ikiraro mu mujyi wa Mthatha mu gitondo cyo ku wa Kabiri.
Guverineri Mabuyane yavuze ko ibikorwa byo gutabara bikomeje hagamijwe gushakisha abandi bana bane bari muri iyo modoka, ubu yabonetse ku nkombe y’umugezi ariko nta muntu ukiyirimo.
Mbere yaho, umuyobozi umwe yabwiye televiziyo yigenga Newzroom Afrika ko hamaze kuboneka imibiri umunani, harimo n’iy’umushoferi wa bisi.
Icyakora Televiziyo y’igihugu SABC yatangaje ko abana batatu babashije kurokoka ku wa Kabiri, aho babonetse buriye ibiti.
Kugeza ubu hamenyekanye ko muri iyo bisi harimo abantu 13, barimo abanyeshuri 11.
Ku wa Gatatu mu gitondo, Guverineri Mabuyane yasuye ahabereye ibyo byago kugira ngo arebe uko ibikorwa by’ubutabazi biri kugenda, ndetse yanahuye n’abaturage bagizweho ingaruka n’iyi myuzure mu mudugudu wa Decoligny, uherereye hafi y’umujyi wa Mthatha.
Yavuze kandi ko iyi myuzure yasize abaturage amagana iheru heru ntaho kwikinga bafite, gusa benshi muri bo bahawe ubutabazi bw’ibanye bashakirwa aho kuba by’agateganyo.
Mabuyane yashimye abantu bari gufasha abashinzwe ubutabazi gushakisha ababuze, ndetse n’ababuriraga bagenzi babo ubwo imyuzure yatangiraga.
Abayobozi bavuze ko amashuri 58 yo mu ntara ya Eastern Cape yangiritse mu turere dutatu twa OR Tambo, Amathole na Alfred Nzo.
Guverineri Mabuyane ati: “Mu myaka yose maze mbayeho, sinari narigeze mbona ikintu nk’iki.”
Mu ntara ya KwaZulu-Natal ho hangiritse amashuri 68 yo mu turere icyenda , icyakora ho nta bapfuye barahaboneka.
Urubura rwinshi, imvura bivanze n’umuyaga mwinshi byasize hafi ingo 500,000 zidafite umuriro w’amashanyarazi guhera ku wa Kabiri, mu gihe kandi kompanyi y’igihugu itanga umuriro, Eskom, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo umuriro usubireho.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatanze ihumure ku miryango yabuze ababo, anasaba abaturage “kwitonda, kwitwararika no gufatanya mu gihe ingaruka mbi z’ibihe by’imvura bikomeza kugaragara mu gihugu hose.”
Intara ya Eastern Cape yavukiyemo intwari y’igihugu Nelson Mandela, niyo yagizweho ingaruka zikomeye n’ibihe by’imvura, kimwe n’intara ya KwaZulu-Natal.
Iyi myuzure kandi yatumye imihanda minini imwe n’imwe muri izo ntara zombi ifungwa mu rwego rwo kwirindi ko habaho ibindi byago.
