Ibiciro by’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni na mudasobwa biraza kuzamuka muri 2026 kubera igiciro cya RAM kikubye kabiri guhera mu kwezi ku Ukwakira 2025.
RAM ni igikoranabuhanga rikoresha ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga kuva kuri telefoni zigezweho kugera kuri Televiziyo zigezweho, kimwe n’ibindi bikoresho harimo nibyo kwa muganga.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko igiciro cya RAM cyazamutse cyane bitewe n’izamuka rikabije ryo gukenera RAM nyinshi kuri ‘data centers’ z’ibigo by’ikoranabuhanga bikoresha Ubwenge Buhangano (AI).
Ibyo byateje ubusumbane hagati y’ibikenewe n’ibiboneka ku isoko rya za murandasi, bitera kuzamuka kw’ibiciro maze abaguzi bakaba ari bo bishyura ingaruka z’icyo kibazo.
Iri zamuka ry’ibiciro si rito na gato kandi ryitezwe kugera ku baguzi bose b’ibikoresho by’ikoranabuhanga ku isi muri uyu mwaka mushya.
Umuyobozi Mukuru wa CyberPowerPC, uruganda rukora mudasobwa, Steve Mason, avuga ko bari kugurishwa RAM ku giciro gihanitse.
Agira ati: “Turimo guhabwa ibiciro biri hejuru hafi inshuro 500% ugereranyije n’uko byari bimeze hashize amezi make gusa.”
Yongeyho ko “hazagera igihe” ayo mafaranga yiyongereye ku bikoresho bakenera azatuma inganda “zifata ibyemezo ku bijyanye n’ibiciro by’ibikoresho byabo.”
Mu gihe ibiciro bikomeje kuzamuka, abaguzi bazisanga bagomba guhitamo hagati yo kwishyura amafaranga menshi cyangwa guhitamo ibikoresho bidakomeye cyane.
Mason avuga ko: “Amakuru menshi dufite ku isoko agaragaza ko ibijyanye n’ibiciro n’itangwa ry’ibikoresho bizaba ingorabahizi ku isi hose mu 2026 bikageza no mu 2027,”
RAM (Random Access Memory) ikoreshwa mu kubika porogaramu n’amabwiriza mu gihe ukoresha igikoresho. Ni igice cy’ingenzi cyane hafi ya buri bwoko bwose bwa mudasobwa.
Telefoni cyangwa mudasobwa yawe idafite RAM ntibyashoboka ko ubasha gusoma iyi nkuru, ni urugero.
Kandi kubera ko RAM zikoreshwa hose, Danny Williams wo ku rubuga rwubaka za mudasobwa rwa PCSpecialist nawe abona ko ibiciro bizakomeza kuzamuka “muri 2026.”
Avuga ko: “Isoko ryari ribayabaye mu 2025, kandi niba ibiciro bya RAM bitagabanutse ho gato, niteze ko hazabaho kugabanuka kw’abaguzi mu 2026,”.
Yavuze ko yabonye “ingaruka zitandukanye” ku bakora RAM batandukanye.
Akomeza avuga ko: “Bamwe mu bacuruzi bafite ububiko bunini, bityo izamuka ry’ibiciro byabo riba rito, nk’inshuro 1.5 kugeza kuri 2”.
Ariko yavuze ko andi masosiyete adafite ububiko bunini kandi yo yazamuye ibiciro “kugera no ku nshuro 5.”
Chris Miller, umwanditsi w’igitabo Chip War, yavuze ko ‘Artificial Intelligence’ ari “impamvu nyamukuru” ituma hakenerwa cyane RAM kuko na yo iyikenera.
“Habayeho izamuka rikabije ryo gukenera ‘memory chips’, kubera izikenewe zo ku rwego rwo hejuru zizwi nka ‘High Bandwidth Memory’ zisabwa na AI,” nk’uko Chris abivuga.
“Ibi byatumye ibiciro by’ubwoko butandukanye bwa ‘memory chips’ byiyongera.”
Yavuze ko ibiciro “akenshi bihindagurika cyane” bitewe n'”isano iri hagati y’ibisabwa n’ibiboneka” kandi ko ubu ibisabwa byiyongereye cyane.
Na none Mike Howard wo muri Tech Insights yabwiye BBC News ko ikibazo gishingira ku bigo bitanga serivisi za ‘cloud’ birimo kurangiza igenamigambi ry’ingano ya memory bizakenera mu 2026 na 2027.
Yavuze ko ibyo byahaye abakora RAM ishusho isobanutse y’ibikenewe kandi ko byarigaragaje neza ko ibikoresho biboneka “bitazagera ku rwego Amazon, Google, n’izindi sosiyete nini (hyperscalers) biteganya.”
Howard ati: “Ikinyuranyo hagati y’ibisabwa n’imbogamizi ku biboneka kw’isoko bituma abakora ibyo bikoresho batangiye kuzamura ibiciro buhoro buhoro, rimwe na rimwe babikora mu buryo bukabije,” niko Howard avuga.
“Bamwe mu batanga ibikoresho banahagaritse gutanga ibiciro by’agateganyo, ikintu kibaho gake cyane, kigaragaza ko ibiciro bizakomeza kuzamuka.”
Yongeyeho ko hari abakora inganda bamwe babibonye hakiri kare bagashyira RAM nyinshi mu bubiko kugira ngo bagabanye izamuka ry’ibiciro ariko abo abita “abakeya badasanzwe.”
Mu gihe ibiciro bikomeje kuzamuka, abaguzi bazisanga bagomba guhitamo hagati yo kwishyura amafaranga menshi cyangwa guhitamo ibikoresho bidakomeye cyane.
“Kubera izamuka ry’ibiciro bya RAM, abaguzi bazasabwa guhitamo: kwishyura menshi kugira ngo babone igikoresho cy’ubushobozi bakeneye, cyangwa kwemera igikoresho gikora ku rwego ruto.”