Imishinga minini y’ibikorwaremezo, ubwikorezi n’ikoranabuhanga, yitezweho kugira uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2026. Guhera ku kubaka ibikorwaremezo by’ubwikorezi bigezweho no kuvugurura imihanda kugeza ku gutangwa kw’indangamuntu ikoranye ubuhanga, tutibagiwe no kubaka ikigo gishinzwe indege zitagira abapilote.
Iyi mishinga iri mu ifatwa nk’ingenzi kandi ikwiye kwitabwaho muri uyu mwaka.
1.Kubaka Gare ya Nyabugogo igezweho.

Umujyi wa Kigali uteganya kuvugurura ku buryo bunini Gare ya Nyabugogo, ikajyanishwa n’igihe.
Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 5 Ukuboza mu biganiro byari bigamije gusuzuma ibikorwa bya Leta bijyanye n’iterambere ry’imijyi, iby’ubutaka n’imiturire,Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko ubushobozi n’ibikoresho bizifashishwa mu gushyira uyu mushinga mu bikorwa bihari.
Yagize ati: “Dufite ubushobozi bwo kubaka Gare ya Nyabugogo. Tuzayishoramo imari nini kuko izatunganywa ikamera nk’ikibuga cy’indege.
Ubuyobozi bwabanje kugaragaza ko ibikorwa byo kuyivugurura bishobora kuzatwara agera kuri miliyoni $100 (asaga miliyari 145 Frw).
Dusengiyumva yasobanuye ko gare nshya izaba irimo ibyiciro bitandukanye bya serivisi, harimo n’ahagenewe abagenzi bicara neza ibizwi nka ‘business lounges’, kugira ngo irusheho gutanga serivisi zinoze ku mubare uri kugenda wiyongera w’abagenzi mpuzamahanga basura u Rwanda batutse mu bihugu by’ibituranye baza mu modoka.
Ati: “Twakira ba mukerarugendo benshi baza mu modoka baturutse muri Kenya no muri Uganda, nyamara bakagera muri gare idahesha isura nziza umujyi. Icyo ni cyo dushaka guhindura.”
Meya asobanura ko igishushanyo mbonera cy’uyu mushinga giteganyijwe kurangira hagati muri Kamena 2026, mu gihe imirimo yo kubaka izatangira muri Kanama uyu mwaka. Uyu mushinga uteganyijwe kuzamara igihe kingana n’imyaka itatu kugira uzabe urangiye.
Iyi gahunda izanahuzwa n’ibikorwa bikomeje byo gusana ahari igishanga cya Nyabugogo, kizahindurwa ahantu nyaburanga nyuma yo kugira nk’ikiyaga, mu gihe mu byiciro bizakurikiraho hateganywa guhuza iyi gare n’ibice by’ubucuruzi bihegereye, Mpazi n’ahakorera gigaraje muri Kimisagara.
Muri uyu mushinga, Umujyi wa Kigali unateganya gushyiraho igisate cy’umuhanda wihariye wa bisi mu ivugururwa ry’iyi gare.
Ni umushinga wagenewe asaga miliyari 19 Frw mu ngengo y’imari ya 2025/2026, kandi biteganyijwe ko azongerwa kazagera kuri miliyari zisaga 82 Frw muri 2027/2028. Ni mu gihe biteganywa ko uyu mushinga wose uzarangira utwaye akayabo karenga miliyari 288 Frw.
Uyu mushinga kandi uzaterwa inkunga na Banki y’Isi, uteganyijwe kurangira mu mwaka wa 2030, ujyanye n’intego z’iterambere z’igihugu zirimo na viziyo 2050.
2. Gutanga indangamuntu z’ikoranabuhanga
Guverinoma iri mu myiteguro yo gutangiza sisitemu y’igihugu y’indangamuntu z’ikoranabuhanga, ku buryo abaturage bazatangira gukoresha izi ndanagamuntu guhera muri Kamena 2026.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA), gitanagaza ko uyu mushinga biteganyijwe ko uzatwara amafaranga arenga miliyari 85 Frw. Ku wa 20 Ugushyingo 2025, abantu barenga ibihumbi 300 bari bamaze kwiyandikisha kugira ngo bazabone iyi indangamuntu nshya y’ikoranabuhanga.
Iyi ndangamauntu yagenewe kunoza itangwa rya serivisi, cyane cyane binyuze mu gutanga uburyo bwo kuzigeraho hakoreshejwe ikoranabuhanga mu buryo bwizewe kandi butagombye kujya ahantu serivisi zitangirwa. Ugereranyije n’indangamuntu isanzwe isaba kenshi ko uyifite ajya gusaba serivisi imbonankubone, indangamuntu y’ikoranabuhanga izajya ituma abantu bashobora kubona serivisi banyuze kuri murandasi
3. Kuvugurura umuhanda wa Prince House–Giporoso–Masaka
Undi mushinga witezwe cyane muri 2026, ni uwo kuvugurura umuhanda wa Prince House–Giporoso–Masaka.
Leta yageneye asaga miliyari 16 Frw mu ngengo y’imari ya 2025/2026 kuvugurura uyu muhanda wa kilometero 10, nk’uko Minisiteri y’Ibikorwaremezo ibitangaza.
Uyu mushinga uzibanda ku kongera umubare w’ibisate by’umuhanda bive kuri bibi bigere kuri bine, ndetse no kubaka umuhanda wo hejuru uca munsi y’undi (flyover) ungana na kilometero imwe, hagamijwe korohereza ingendo no kugabanya umubyigano w’imodoka ugaragara kuri uyu muhanda.
Igiciro cyose cy’uyu mushinga giteganijwe kurenga miliyari 86 Frw. Uzaterwa inkunga n’u Bushinwa kandi uteganyijwe kurangira mu kwezi kwa Nyakanga 2028.
Uyu mushinga watangajwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo mu gihe yagezaga ibikubiye mu ngengo y’imari ya 2025/2026 ku Kanama k’Inteko Ishinga Amategeko gashinzwe Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu.
Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yabwiye aka Kanama ko uyu muhanda uri mu mishinga y’ibikorwaremezo y’ingenzi y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Ati: “Turateganya gutangira imirimo yo kubaka ku mugaragaro muri Mutarama 2026.” Yongeyeho ko amafaranga y’ingurane ku bafite ibikorwa ku butaka bwahariwe umushinga yamaze gutangwa kugira ngo ibikorwa bigende neza.
Kugeza ubu ibikorwa byo gusenya inyubako zahazagurirwa uyu muhanda birarimbanyije, kugira ngo hatangirwe imirimo yo kuwuvugurura
4. Gukoresha bisi z’amashanyarazi mu bwikorezi rusange mu Mujyi wa Kigali

Nk’uko Minisiteri y’Ibikorwaremezo ibitangaza, byitezwe ko izo modoka zose zitwara abagenzi zikora mu Mujyi wa Kigali zizaba zikoresha amashanyarazi bitarenze impera z’umwaka wa 2026.
Iki gikorwa ni igice cy’icyerekezo gshya cy’ubwikorezi rusange cyatangijwe mu Ukuboza 2025, kigamije gutuma ingendo mu mijyi ziba nziza, zizewe, kandi zidahumanya ibidukikije. Ubu buryo bushobora no gukwirakwizwa mu y’indi mijyi itandukanye mu gihugu mu bihe bizaza.
Muri Kamena 2025, Umujyi wa Kigali watangaje icyemezo gikumira iyinjizwa za bisi nshya zikoresha lisansi mu mujyi, ahubwo hakazemererwa izikoresha amashanyarazi. Icyemezo, nk’uko umujyi wabivuze, cyari gutangira gukurikizwa bitarenze impera z’umwaka wa 2025, kandi gihuje n’umuhate w’u Rwanda wo gushyigikira ubwikorezi budahumanya ikirere.
5. Kuvugurura umuhanda Kigali- Muhanga
Undi mushinga ukomeye witezwe muri uyu mwaka, ni ivugururwa ry’umuhanda wa kilometero 45 wa Kigali–Muhanga riteganyijwe gutangira mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) kibitangaza.
Uyu mushinga uzibanda ku gusana umuhanda, kongera umubare w’ibisate by’umihanda ku gice cya kilometero 12.2 bikava kuri bibiri bikagera kuri bine mu bice by’imijyi birangwamo imodoka nyinshi, ndetse no kubaka imihanda y’inyongera ya kilometero 11.9 ku misozi kugira ngo imodoka ziremereye zishobore kuhanyura zitabangamiye umuvuduko w’abagenzi.
Munyampenda yabwiye Akanama k’inteko Ishinaga Amategeko (PAC) mu Ukuboza 2025, ati: “Mu gihe byose byagenda neza, twiteze kubona uwubaka uyu muhanda muri Mutarama cyangwa Gashyantare 2026, kugira ngo ibikorwa bitangire.”
Mu 2023, Inteko Ishinga Amategeko yemeje itegeko ryemeza amasezerano y’inguzanyo y’asagamiliyari 170 Frw kuri uyu mushinga. Aya masezerano yashyizweho umukono hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ibanki yo Muri Koreya ya Export-Import Bank muri Nzeri 2023.
6. Ikigo gishinzwe ibikorwa bya Drone
Hari kandi umushinga w’Ikigo gishinzwe ibikorwa bya Drone, cyitezwe kurangira mu mwaka wa 2026. cyagenewe asaga miliyari 3.3 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, nk’uko Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) ibitangaza.
Uyu mushinga ugamije gushyigikira iterambere no kugenzura imikoreshereze y’indege zitagira abapilote mu Rwanda. Iki kigo kizubakwa mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, ku butaka ubu buriho ikibuga cy’indege gito cya Huye.
MINICT ivuga ko iki kigo gihuye n’intego y’u Rwanda yo kuba icyicaro gikuru cy’ikoranabuhanga hub) mu karere. Kizakira abanyeshuri biga ibijyanye na drone, abashushanya drone, ndetse kizanateza imbere ibikorwa byo kuzikora, kuzigerageza, amahugurwa, no gukora ubushakashatsi n’iterambere ku byerekeye drone.
Iki kigo kandi kizaba kirimo ahantu hateganyirijwe ibikorwa by’imyidagaduro no kwishimishiriza kuri drone (hobbyist activities), ibizatuma abataragira ubunararibonye bwo kuzigurutsa bashobora ku byiga mu buryo bwizewe kandi bwagenzuwe.