Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Jacob John Mkunda, yihanangirije abantu bakomeje kwijandika mu myigaragambyo imaze iminsi ihungabanya umutekano w’iki gihugu, abasaba guhagarika ibyo bikorwa no kubahiriza amategeko.
Mu ijambo rye ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu ku wa Kane, Gen Mkunda yavuze ko “amategeko agomba kubahirizwa,” kandi ko “abagize uruhare mu mvururu ziri kubera hirya no hino mu gihugu bazabiryizwaa.”
Yavuze ko ingabo ziri gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu guhagarika izi mvururu, asaba abari muri ibyo bikorwa guhita babihagarika.
Imyigaragambyo ikomeje kwiyongera mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu, aho abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye amatora ya Perezida n’ay’inteko ishinga amategeko yabaye ku wa Gatatu, bavuga ko “yuzuyemo uburiganya.”
Amagana y’abigaragambya bari bamaze kurenga umupaka binjira muri Kenya, bafunga imihanda, bacana imiriro ndetse basenya ibyapa biriho amafoto ya Perezida Samia Suluhu Hassan. Polisi ya Kenya yatangaje ko abantu babiri bapfuye bahunga inzego z’umutekano za Tanzania.
Abigaragambya bashinja guverinoma kubangamira ubwisanzure bwa politiki, nyuma y’uko umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Tundu Lissu, afunzwe ashinjwa ubugambanyi, ibyo we ahakana, mu gihe undi mukandida ukomeye, Luhaga Mpina, yangiwe kwiyamamaza.
Uburakari bwakajije umurego ku wa Kane ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangiye gutangazaga ibyavuye mu matora, aho Perezida Samia yatsindiye hafi 95% by’amajwi mu Ntara ya Mbeya, iri mu majyepfo y’iburengerazuba bw’igihugu.
Abadepite b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bavuze ko ayo matora yar “Uburiganya” bwari bumaze amezi menshi bukorwa muri icyo gihugu, mu gihe ku munsi w’amatora habayeho imvururu hagati y’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abapolisi.
Nyuma y’amatora, Gen Mkunda yashinje “abatifuriza igihugu ineza” gukora ibikorwa byo guhungabanya umutekano n’imitungo y’abaturage.
Urusaku rw’imbunda rwumvikanye mu mujyi wa Mwanza, mu majyaruguru y’igihugu, ndetse havugwa imvururu no mu murwa mukuru Dodoma n’i Dar es Salaam, aho umutekano wakomeje kuba muke kandi imihanda mikuru ikaba yarafunzwe.
Kenya yasabye abaturage bayo kutivanga mu myigaragambyo iri ku mupaka wa Namanga, aho ubucuruzi bwahagaze. Polisi ya Tanzania yakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambya.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania yatangaje ko umuhanda ujya ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dar es Salaam wari mu mihanda myinshi yafunzwe.
Ni mugihe kandi, Guverinoma yasabye abakozi ba Leta gukorera mu ngo, mu gihe umwuka w’ubwoba n’imvururu ukomeje kwiyongera.
Murandasi nayo yarafunzwe mu bice bitandukanye, ibintu Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Amnesty International’ wamaganye, uvuga ko bishobora kongera ubukana bw’ibibazo.
Uyu muryango wasabye ubuyobozi bwa Tanzania kwemerera abaturage kubona amakuru ku buryo bwisanzuye.
Biravugwa ko abigaragambya bari gukoresha porogaramu ya ‘Zello’, ikoreshwa nk’itumanaho rya ‘walkie-talkie’, mu gutegura ibikorwa byabo.
Perezida Samia Suluhu Hassan, wagiye ku butegetsi mu 2021 nyuma y’urupfu rwa John Magufuli, yitezweho kwegukana manda ya kabiri nyuma y’uko abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi benshi babujijwe kwiyamamaza.
Nubwo yabanje gushimirwa ku miyoborere ye irangwa n’ubushishozi, guverinoma ya Samia nyuma yaje gushinjwa gucecekesha abatavuga rumwe nayo.
